Nyuma yo kwifatanya n’ abaturage bo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Bugeshi mu muganda rusange usoza ukwezi kuwa 27 Gashyantare 2016 Perezidente w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’ abadepite, yashimye aba baturage igitekerezo bagize cyo kwiyubakira umurenge w’igorofa.

Nk’ uko yabitangaje Honorable Mukabalisa Donatille ngo birashimishije cyane kumva ko abaturage bo mu murenge nka Bugeshi bagiye kwikurira mu bitekerezo n’ imbaraga inyubako y’ibiro by’umurenge y’ikitegererezo mu gihugu.
Yagize ati:” Ntawe utashimishwa n’iki gikorwa cy’aba baturage bigaragara ko bafite ubushake bwo kwiyubakira igihugu. Igikenewe n’uko n’ abandi hirya no hino babigiraho bitwo twese hamwe tugakomeza gutera imbere.

Uretse kwishimira inyubako y’uyu murenge kandi Perezidente w’Inteko Ishingamategeko umutwe w’abadepite yanashimiye abaturage bo mu murenge wa Bugeshi kwitabira cyane umuganda anabasaba gukomeza kubikora no mu zindi gahunda za leta.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Bugeshi Nsabimana Mvano Etienne avuga ko igitekerezo cyo kubaka uyu murenge cyavuye mu baturage dore ko ari n’imbaraga zabo bwite zikomeje kuwubaka.
Yagize ati:”Nyuma y’ uko abaturage babonye ko inyubako umurenge wabo ukoreramo itajyanye n’ icyerekezo nyakubahwa perezida wa repubulika yifuriza abanyarwanda bahisemo kwiyubakira igorofa dore ko bari babifitiye n’ubushobozi.”
Yongeraho ko uretse iyi nyubako y’umurenge irimo kubakwa hari n’izutugari dutatu birimo kubakirwa icyarimwe turimo aka Buringo,Nsherima na Hehu.

Inyubako y’umurenge wa Bugeshi igizwe n’ibyumba bigera kuri 22 ndetse n’icyumba kizajya kiberamo inama nk’uko iyi nkuru y’urubuga rw’akarere ikomeza ivuga .
Kugeza ubu imirimo yo kubaka uyu murenge igeze ku kigero cya 85 % aho imaze gutwara akayabo k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 100 bikaba biteganyijwe ko bitarenze Kamena 2016 iyi nyubako y’umurenge wa Bugeshi izaba yaratangiye gukorerwamo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com


