Icyemezo cyo gufunga inkambi y’agateganyo icumbikiye abarwanyi b’umutwe wa FDLR iherereye I Kanyabayonga mu majyepfo ya Teritwari ya Lubero, muri Kivu y’Amajyaruguru ngo ni icyemezo kitagibwaho impaka nk’uko byongeye kwemezwa n’umuvugizi wa Leta ya Congo, kuwa 13 Werurwe. Ni mu gihe aba barwanyi bo bongeye gusaba ibiganiro na guverinoma y’u Rwanda mbere yo gutaha.
Kuwa Kane ushize nibwo itsinda rya guverinoma ryari Kanyabayonga rigiye kumenyesha ifungwa ry’iyi nkambi icungwa na Monusco. Ariko, aba barwanyi ba FDLR barasaba kubanza kugirana ibiganiro na Leta y’u Rwanda mbere yo gutaha ku bushake.
Aba barwanyi bahoze muri FDLR bagera kuri 372 n’abo mu miryango yabo bamaze imyaka 3 bacumbikiwe mu nkambi y’agateganyo ya Kanyabayonga mu gihe bari bategereje gutaha mu Rwanda.
Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Julien Paluku, atangaza ko aba barwanyi ubwo bavaga mu ishyamba byari mu rwego rwo kugarura amahoro mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ariko ngo ntaho bigeze bumvikana ko ibiganiro hagati yabo n’u Rwanda ari byo byatumye barambika intwaro hasi.
Guverineri Paluku avugana na Radio Okapi akaba yagize ati: “Inama twaha abo bahoze ari abarwanyi b’Abanyarwanda, ni ukubanza gutaha iwabo mu Rwanda bagera imbere bagategura uburyo bw’ibiganiro na guverinoma yabo.”
Uyu muyobozo akaba yakomeje ashimangira ko Congo itazakomeza kuba ibirindiro by’abahanganye n’ikindi gihugu.
Ati: “Gutekereza ko, mu karere k’Ibiyaga Bigari, hari igihugu kizajya gifasha nk’ibirindiro by’inyuma by’abashaka guhangana n’ikindi gihugu…iyo mikorere ipfuye yararenzwe cyane. Twiyemeje kugirana amahoro hagati ya Congo n’u Rwanda, na Uganda, n’u Burundi n’ibihugu byose duhana imbibe; kugirango tuvuge ururirmi rw’iterambere aho kuba ururimi rw’intambara.”
Umuvugugizi wa Guverinoma ya Congo Lambert Mende ushimangira ko icymezo cyo gufunga iyi nkambi kidasubirwaho, yanavuze ko aba barwanyi nibanga gusubira mu Rwanda ku bushake bwabo hatabaye ibiganiro basaba, guverinoma izafata izindi ngamba.
Ku ruhande rwayo, MONUSCO yo ikaba ivuga ko ubufasha bwayo bwo guherekeza abazashaka gutaha ku bushake muri aba barwanyi bugihari.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya


