Urukiko rwisumbuye rwa Karongi rwaburanishije mu ruhame (ahakorewe icyaha), urubanza Ubushinjacyacyaha bwari bukurikiranyeho uwitwa SEBAZUNGU Ezechias w’imyaka 67 y’amavuko icyaha cyo kwica uwo bashyingiranywe. Urwo rubanza rwahise rusomwa kuri uwo munsi, itariki 12 Werurwe , maze uyu mugabo ahanishwa igifungo cy’imyaka 20 ariko ubushinjacyaha buhita bujurira.
Ni icyaha Sebazungu yakoze kuwa 14 Gashyantare 2018 mu Mudugudu wa Muramba, Akagari ka Nganzo, Umurenge wa Kivumu, Akarere ka Rutsiro, mu gihe cya saa mbiri n’igice z’ijoro, ubwo yicaga umugore we, MUKANDEKEZI Judithe, amukubise ishoka mu mutwe inshuro 2 nk’uko abyivugira.
Iyi nkuru dukesha ubushinjacyaha bw’u Rwanda ivuga ko SEBAZUNGU Ezechias yatashye avuye mu kabari agasanga umugore we ari mu nzu , amubaza aho yiriwe, undi amusubiza ko adashinzwe kumenya aho yiriwe, ahita agira umujinya mwinshi afata ishoka ayimukubita mu mutwe inshuro 2 aramwica.
Nyuma yo kubona ko umugore we apfuye, Sebazungu, yahise ahisha ishoka munsi y’uburiri atabaza abaturanyi ababeshya ko batewe n’abajura none bakaba bateye umugore we amabuye ari hanze, akamukururira mu nzu mu rwego rwo kumutabara.
Byamekanye ubwo abashinzwe umutekano bavumburaga ishoka yuzuye amaraso aho yari yayihishe munsi y’uburiri maze akaza kwemera ko ariwe wamwishe.
Mu rwego rwo gutanga ubutabera bunoze, Urukiko rwisumbuye rwa Karongi rwaburanishirije urubanza ahabereye icyaha, SEBAZUNGU Ezechias aburana yemera icyaha cyo kwica uwo bashyingiranywe imbere y’imbaga y’abaturage, ndetse Urukiko ruhita rusoma urwo rubanza ako kanya rumukatira igifungo cy’imyaka 20.
Ubushinjacyaha, Urwego Rwisumbuye rwa Karongi ntabwo bwishimiye icyo cyemezo bitewe n’ubugome icyo icyo cyaha cyakoranywe, buhita bujurira icyo cyemezo mu rukiko rukuru ako kanya mu ruhame.
Ni mu gihe kandi Ingingo ya 142 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya igihano cy’igifungo cya burundu ku cyaha cyo kwica uwo mwashyingiranywe.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya


