Ku nshuro ya kabiri, Donald Trump uri kwiyamamariza kuyobora leta zunze ubumwe za Amerika yongeye gutukirwa mu kiganiro na bagenzi be bakomoka mu ishyaka rye ry’aba Republicain nabo bahatanira kuzemererwa kwiyamamariza kuzahagararira iri shyaka ku mwanya wa Perezida mu matora azaba mu mpera z’uyu mwaka kuri aba hakiyongeraho Mitt Romney.
Donald Trump niwe uza imbere mu majwi yo gutora uzahagararira iri shyaka mu matora y’umukuru w’igihugu. Ibi rero ntibikuraho gutukwa na bagenzi be Marco Rubio na Ted Cruz ndetse na Senateur Mitt Romney bose baharanira guhagararira iri shyaka mu kwiyamamaza mu matora ya Perezida azaba mu mpera z’uyu mwaka.

Nk’uko yabikoze mu cyumweru gishize nanone ubwo yandagazwaga n’aba bagabo, nanone yongeye kwihagararaho bituma ava imbere y’itangazamakuru akibarusha amajwi n’ubwo bifuza ko atsindwa ngo umwe muri abo abe ariwe uhagararira iri shyaka ry’aba Republicain.
Mu kiganiro cyaraye kibereye muri leta ya Detroit, Trump yemeye ko yahinduye imitekerereze ye ariko avuga ko yabikoze ku bushake agamije kongera ingufu aho kongera intege.
Bamwe mu bayoboke b’ishyaka ry’aba Republicain bakomeye bavuga ko Trump atazatsinda amatora ya Perezida azabahuza n’aba demokarate.
Icyo kiganiro cyari cyateguwe na television ya Fox News, Trump yatangiye abazwa kubyo Mitt Romney, yitoje mu 2012, yavuze ko avuga ko yanduranya kandi ko yuzuye urwango.
Trump yahise yamaganira kure aya magambo avuga ko yamaganye Romney kandi ko yiyamamaje agatsindwa.
Yaboneyeho kongera gutukwa na Marco Rubio umusenateri wo mu ntara ya Florida wavuze ko azahita yegura umuntu nkawe. Marco Rubio avuga ko Trump akimara kugera ku butegetsi azahita yegura kuko ntacyo yakora agifite muri we ibitekerezo bya “nuclear triand”(umurundo w’imbunda za kirimbuzi) ari urutare kuva mu myaka ya 1980.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


