Hasohowe itangazo ryo guteza mu cyamunara imwe mu mitungo yo kwa Rwigara Assinapol

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’urubanza   uruganda rukora itabi rwa Premier Tobacco Company rw’umuryango wa Rwigara Assinapaul rwaregagamo ikigo cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority), ko cyaruteye igihombo nyuma yo kurufunga, ubu noneho kigiye guteza mu cyamunara bimwe mu bikoresho byarwo.
Itangazo ryo guteza mu cyamunara bimwe mu bikoresho by’uru ruganda rishyizwe hanze nyuma yaho ku wa 8 Werurwe 2018, urukiko rukuru rw’ubucuruzi rutesheje agaciro ubujurire bw’uru ruganda rukora itabi rwa PTC, rwasabaga ivanwaho ry’ifatira rya bimwe mu bikoresho byarwo ryakozwe na RRA.
Ku wa 5 Gashyantare 2018, nabwo urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge rwari rwatesheje agaciro ikirego cy’uru ruganda, urukiko ruvuga ko ibyemezo byose byafashwe n’ikigo gishinzwe imisoro (RRA) byari byubahirije amategeko.
Umucamanza yari yavuze ko ibyemezo byafashwe n’ikigo gishinzwe imisoro byubahirije amategeko, ko ibikoresho byafatiiriwe birimo ibitabo by’ibaruramari ndetse na za mudasobwa byakozwe nyuma y’aho PTC ikekeweho umugambi wo kunyereza imisoro ndetse n’ikirego kigashyikirizwa ubugenzacyaha.
Ikigo cy’imisoro kivuga ko PTC yanze kwishyura imisoro isaga miliyari 5 z’Amafranga y’u Rwanda. Ubu itangazo ryo guteza mu cyamunara bimwe mu bikoresho by’uru ruganda rikaba ryasohowe.
rw
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *