Iyo dutumye hari abadukorera ibyo dukeneye, bituviramo kuba ingwate yabo- Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Perezida Kagame akaba n’umuyobozi w’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), avuga ko iki ari cyo gihe ku Banyafurika cyo kwikorera ibyabo bakeneye.
Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abitabiriye Inama Nyafurika y’Ibitangazamakuru by’Amajwi n’Amashusho ihuza abagize Ihuriro Nyafurika ry’Ibitangazamakuru bikoresha Amajwi n’Amashusho baturutse mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika, i Kigali kuri uyu wa 15 Werurwe 2018, yavuze ko nk’Abanyafurika, ari igihe cyo kwikorera ibyo bakeneye.
Yagize ati “Iki ni igihe cyo kwikorera ubwacu ibyo dukeneye. Nitutabikora, bizadutwara ikiguzi kinini kurusha icyo byadutwara tubyikoreye. Iyo dutumye hari abadukorera ibyo dukeneye, bituviramo kuba ingwate yabo, bakatugiraho ububasha bwose bashaka”.
Perezida Kagame avuga ko uko igihe kizagenda gishira ariko Abanyafurika bazagenda babona ko hari igihe bataye, agasaba abakuru b’ibihugu bigize uyu mugabane wa Afurika guhagurukira rimwe bagakora ibyo bagomba.
Ati “Uko igihe kigenda gishira tuzabona ko twatakaje amahirwe. Tugomba kugira icyo twikorera ubwacu nk’umugabane. Nk’Abayobozi ba Afurika ubu twese twemeranya ko ari igihe cyo gukora ibyo tugomba gukora”.
Avuga kandi ko abanyafurika bakwiriye kugera ku byo bashaka bagendeye ku mateka yabo, aha atanga urugero rw’u Rwanda, ko ibyo rugeraho rugendera ku mateka yaruranze.
Ati “Tugomba kwigira ku mateka yacu, aho twagiye dutsindwa, ariko tukanibuka ko igihe cyo gukora ari ubungubu, maze tugashyira mu bikorwa amasomo dukura mu mateka. Hari imbaraga nshya dukomeza kubona z’abantu bashaka kugira icyo bakora.
Aragaruka ku Rwanda, ati “Mu Rwanda, kubera amasomo twigiye ku mateka , twumva neza ibyo dushaka kwikorera ubwacu ndetse n’uko ibibera ahandi ku Isi natwe bitugiraho ingaruka. Twumvise ko tugomba gukora ibitubereye kandi tugakomeza gushaka ibidufasha kugera aho dushaka,… Uburyo dukoresha buroroshye kuko tuzi icyo dushaka nk’Abanyarwanda. Turashaka amahoro, uburumbuke, n’umutekano kuri buri munyarwanda wese”.
Inama Nyafurika y’Ibitangazamakuru by’Amajwi n’Amashusho irimo kubera i Kigali kuva ku wa Mbere tariki ya 12 Werurwe 2018.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *