Gen. Kayihura yasubijemo umwambaro wa gisirikare asabira imbabazi amakosa yakozwe ku buyobozi bwe

Sangiza iyi nkuru

Gen. Kale Kayihura wahoze akuriye Igipolisi cya Uganda yashimiye perezida Museveni kuri uyu wa kane, itariki 15 Werurwe ubwo yahererekanyaga ububasha n’uwamusimbuye mu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya polisi ahitwa Naguru muri Kampala.
Gen Kale Kayihura wasubijemo umwambaro wa gisirikare akaba yahereje ububasha yari afite ku gipolisi Okoth Ochola wamusimbuye, aboneraho no gushimira perezida Museveni watumye amara imyaka 12 yose ku buyobozi bw’igipolisi no gusabira imbabazi amakosa yakozwe mu gihe cye.
DYUeG8aXUAABp0J
Iyi nkuru dukesha Chimpreports iravuga ko Gen Kayihura ari we wayoboye Igipolisi cya Uganda igihe kirekire kuva iki gihugu cyabona ubwigenge. Yasimbuwe ku mirimo ye kuwa 04 Werurwe 2018 amaze gukora umwaka umwe muri kontaro ye nshya y’imyaka 3 yari yahawe.
Gen Kale Kayihura yagiye ku buyobozi bw’igipolisi mu 2005 asimbuye Gen Katumba Wamala, kuri ubu ukora nka minisitiri w’umurimo wa Uganda.

DYUS80AW4AIZ2zS
Okoth Ochola wasimbuye Kayihura (iburyo) n’umwungirije Brig. Sabiiti Muzeei

Kayihura ariko na none yirukanwe ku mirimo ye Abagande benshi batamureba neza bitewe no kwiyongera kw’ibyaha  kwari gukomeje kugaragara mu gihugu.
Abandi bantu batamurebaga neza na gato ni abo mu ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi bitewe n’ukuntu yababangamiraga mu bikorwa by’imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi.
29197292 10204135543546489 5282273757866491904 o
Muri uyu muhango kandi, Gen. Kayihura yaboneyeho gusaba imbabazi agira ati: “Niba hari umuntu nakandagiye amano, ambabarire. Ntibyari binturutseho ahubwo byari kubw’ineza y’igihugu,”
Yakomeje kandi asabira imbabazi amakosa yose yakozwe mu gihe yari ayoboye, avuga ko ari umuntu, ariko na none ashimangira ko ari byinshi byagezweho kurusha kunanirwa.
 
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *