Leta y’u Burusiya iravuga ko igiye kwirukana vuba abahagarariye igihugu cy’u Bwongereza mu Burusiya, babishyura nyuma yaho na bwo bwirukaniye abarusiya 23.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov, yatangarije abanyamakuru ko ukwirukana abo badipolomate b’Abongereza biri vuba.
U Bwongereza bwafashe iya mbere bwirukana Abarusiya nyuma yaho Leta ya Moscou yangiye gutanga ibisobanuro ku burozi bwakozwe n’u Burusiya bwakoreshejwe mu kugerageza kwica maneko, Sergei Skirpal n’umukobwa we Yulia, ubwo bari mu Burusiya.
U Burusiya buhakana ibyo bushinjwa buvuga ko ibyo u Bwongereza bubushinja nta shingiro bifite.
Sergei Skirpal n’umukobwa we bagiye mu Burusiya ku wa 4 Werurwe 2018, bararogwa, ntibapfa ariko ubuzima bwabo bugarukira kure.
Ikinyamakuru Politico, gitangaza ko iperereza ryakozwe, ryagaragaje ko ubwo burozi bahawe bwica, gusa Leta y’u Burusiya ikaba yarabanje guhakana ivuga ko itazi inkomoko yabo, u Bwongereza butangaza ko ari abaturage babwo.
U Burusiya bwahakanye buvuga ko butabazi, mu gihe Sergei Skirpal azwiho kuba yarigeze no gukorera ikigo cy’iperereza cy’u Burusiya kuva mu 1990 kugera mu 2000.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



