Gicumbi: Abari abakozi b'akarere 3 bakatiwe igifungo cy'imyaka 6

Sangiza iyi nkuru

Ku wa 28 Gashyantare 2018  Ubushinjacyaha  Urwego rwisumbuye rwa Gicumbi bwatsinze Urubanza rwaregagamo abagabo batatu  barimo uwitwa BIHEZANDE Bernard Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi, NTEZURUNDI Jacques Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu Karere ka Gicumbi, bafatanije na  MUKUNZI Phocas umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Gicumbi. Abo bagabo bose uko ari batatu bakaba barahamwe n’icyaha bahanishwa  igihano cy’igifungo cy’imyaka itandatu buri wese.
Aba bari bakurikiranweho icyaha cy’ubufatanyacyaha mu cyaha cyo kwandika cyangwa gukoresha inyandiko yahinduwe cyangwa irimo ibinyoma, n’icyaha cy’ubwinjiracyaha mu cyaha cyo kurigisa umutungo no Gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe .
Icyo cyaha bagikoze ku itariki  ya 12 Ukwakira 2017, ubwo bandikaga inyandiko zirimo ibinyoma kugira ngo zibafashe gusohora amafaranga bashakaga gutwara, izo nyandiko barazisinya zoherezwa ku muyobozi ushinzwe imari kugira ngo hatangire kuzuzwa impapuro zo gusohora amafaranga., hashingiwe ku ngingo ya 325 y’itegeko Ngenga n° 01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana, aba bose uko ari batatu nahanishijwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 6  .
Iyi ngingo iteganya ko urigisa umutungo wa Leta, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi  kugeza ku myaka  icumi  n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri  kugeza kuri eshanu  z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rw’ubushinjacyaha isoza ivuga.
 
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *