Capt. Sarkozy Shindano, komanda wa station ya polisi ya Mudzi Pela mu Mujyi wa Bunia, muri Ituri, kuri uyu wa Kane, itariki 15 Werurwe nyuma ya saa sita yiciwe mu nkambi y’impunzi zavanwe mu byazo iri ku bitaro bikuru, ubwo yari agiye gutabara minisitiri w’intara witwa Didi Angaika, wari wafashwe bugwate n’impunzi zo muri Djugu.
Uyu minisitiri w’Intara ushinzwe umurimo n’imibereho, Didi Angaika, kuri uyu wa kane nyuma ya saa sita yagiye mu nkambi y’abavanwe mu byabo n’imirwano abashyiriye ubufasha bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutegura abakozi b’umwuga (INPP), dore ko biri mu nshingano ze.
Ubwo iyo nkunga yatangwaga, zimwe mu mpunzi zavuze ko zavumbuye abantu bazihemukiye mu itsinda ryari ryaherekeje minisitiri. Minisitiri nawe akaba yaritiranyijwe n’umwe mu bayobozi gakondo bo muri Djugu bizamura umwuka mubi.
Minisitiri n’abo bari kumwe bahise bafatwa bugwate n’igihiriri cy’abantu. Radio Okapi dukesha iyi nkuru ikaba ivuga ko ubwo ari bwo Capt. Shindano n’abandi bapolisi bahise bihutira gutabara boherejwe na komanda uyobora igipolisi mu mujyi. Aba bapolisi bagerageje kurasa mu kirere ndetse bakoresha ibyuka biryana mu maso batatanya abantu.
Ubwo minisitiri yari arimo guhungishwa rero, nibwo umuntu utaramenyekanye yahubuje ikibuye aragitera kiruhukira mu mutwe wa komanda wa polisi, Capt. Sarkozy, aza gupfa nyuma y’iminota micye.
Urupfu rw’uyu mupolisi rukaba rwababaje bagenzi be ndetse n’igice kinini cy’umujyi cyane cyane mu bantu bakoranye na nyakwigendera.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya


