Kuri uyu wa Kane, itariki ya 15 Werurwe 2018 nibwo mu Cyumba cy’inama cy’Akarere ka Burera hateraniye Inama y’Umutekano yaguye y’Intara y’Amajyaruguru, iyobowe na Guverineri w’iyi Ntara, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney. Iyi nama yitabiriwe n’abagize Inama y’Umutekano yaguye y’Intara hiyongereyeho Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge 89 igize iyi Ntara. Abitabiriye iyi nama bagaragarije ko umutekano wifashe neza mu Ntara, buri wese. ahamagarirwa gukomeza kugira uruhare rugaragara mu kuwubungabunga.
Nyuma yo kuganira no kungurana ibitekerezo ku ngingo zari ziteganyijwe, Inama y’Umutekano yaguye y’Intara y’Amajyaruguru yafashe ibyemezo bigera kuri 12 harimo guca ikibazo cy’amavunja hashyirwaho gahunda yo kuvugurura amazu y’abatishoboye.
Ni nyuma y’aho abaturage bo mu Mirenge inyuranye igize Akarere ka Gicumbi bakunze kuvuga ko amavunja abarembeje ariko ubuyobozi bwo bukemeza ko nta mavunja agaragara muri aka karere.
Dore ibyemezo byafashwe uko byakabaye:
- Inama yemeje ko umuco wo gutanga raporo zifite imibare y’imihimbano (ibizwi ku izina rya Tekiniki) ugomba gucika burundu, uwo bizagarara ko abikora akazabihanirwa bikomeye;
2. Inama yemeje ko mu gihe cy’ibyumweru 2 abana b’abakobwa baganirizwa mu bigo by’amashuri ku bijyanye n’imyitwarire yabo n’ibibi byo gutwara inda. Inama yemeje kandi ko ikibazo cy’abagabo bateye abana b’ abakobwa inda ntibakurakiranywe n’ikibazo cya laptop zibwe ntizigaruzwe, ko ibi bibazo byombi bizaba byarangiye mu gihe cy’amezi atatu mu nama y’ubutaha hakazagaragazwa uko bizaba byakemutse;
3. Inama yemeje ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cya clubs anti-kanyanga zo mu Turere zidakora, hashyirwaho gahunda kuri buri Karere yo guhugura abagizigize, cyane cyane mu Mirenge ikora ku mupaka, kugira ngo bigishwe buri gihe uko barwanya kanyanga na magendu;
4. Inama yemeje ko abayobozi bazagaragaraho guhishira cyangwa kudatanga amakuru nkana ku bantu bacuruza magendu n’ibiyobyabwenge bazajya bahanwa harimo no guhagarikwa mu kazi;
5. Inama yemeje ko hashyirwaho gahunda yo gushyira hamwe abagore n’urubyiruko bakora magendu n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge kuko ari bo biganjemo umubare munini, bigishwa kandi bashakirwa imishinga banaterwa inkunga yo kubona ibindi bakora bisimbura ubwo bucuruzi bwa magendu bakoraga;
6. Inama yemeje ko imbeba (zizwi ku izina rya sumbiligi) zororwa n’abaturage hashyirwaho gahunda yo kuzisimbuza amatungo magufi ashobora kugira uruhare mu guhindura imibereho y’abaturage;
7. Inama yibukije ko mu rwego rwo guca amavunja hashyirwaho gahunda yo kuvugurura amazu y’abatishoboye;
8. Abantu bose binjira n’abasohoka mu mudugudu bagomba kwandikwa mu ikaye y’umudugudu, kandi abakora akazi ko gucumbikira abantu bagomba kugira igitabo bandikamo abo bacumbikiye;
9. Inama yemeje ko Abayobozi mu cyumweru kimwe batumiza inama y’abakora akazi ko gucumbikira abantu (Hotels & Lodges) bekerekwa ibisabwa kugirango bacumbikire abantu mu buryo bwemewe abatabyujuje bafungirwe;
10. Inama yemeje ko hashyirwa imirindankuba ku nyubako zihuriramo abantu benshi (Ibiro, amashuri, amavuriro, insengero , amasoko ya kijyambere,…);

11. Inama yemeje ko imirwanyasuri ishyirwamo ingufu mu rwego rwo kurwanya ibiza bishobora kubaho muri iki gihe cy’imvura;
12. Inama yemeje Intara gushyikiriza Uturere urutonde rw’abemerewe gukora no gucuruza inzoga z’inkorano abasigaye bagafungirwa bakanakurikiranwa, ibi bigakorwa mu gihe kitarenze ibyumweru 2;
13. Inama yasabye Abayobozi gutegura neza ibikorwa by’ingenzi bizakorwa mu gihe cya Army Week kugira ngo hazakorwe ibifitiye abaturage akamaro;
14. Inama yagejejweho aho imyiteguro yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 24 igeze isaba Uturere kunoza ibitaratungana.


