Abaturage bo mu karere ka Ngoma, Intara y’i Burasirazuba, bavuga ko batunguwe no kumva ko abayobozi babwiye Abasenateri ko muri ako Karere bafite amazi ku gipimo cya 80% kandi bamwe bakivoma ibiziba.
Ku wa Gatatu tariki ya 14 Werurwe 2018, nibwo ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwatangarije Abasenateri ko muri Ngoma bafite amazi meza, ko abaturage bayafite bageze kuri 80%, ibi byaranyomojwe ko harimo itekinika.
Abo mu murenge wa Mugesera, ni bamwe mu bababajwe no kumva ubuyobozi bwabo buvuga ko amazi yabagajejweho ku gipimo gishimishije, kandi bamwe bakivoma mu bishanga nabyo bya kure.
Umwe mu batuye uyu murenge yagize ati “twe twatangajwe n’uko batangaje ko dufite amazi ku buryo wumva imibare wumva ko nta kibazo cy’amazi dufite kandi tuvoma amazi mabi mu kiyaga cya Mugesera, kandi ni mabi tukanayavoma kure, turibaza niba tuzahabwa amazi meza kandi abayobozi bavuga ko tuyafite ahagije, gusa twishimiye ko abasenateri banenze iyo mibare”.
Abatuye imirenge ya Jarama, Rukumberi, Sake na Zaza nabo bemeza ko hari abaturage bagikoresha amazi mabi nayo bavoma kure mu bishanga n’ibiyaga.
Umwe muri bo, ati “abaturage batuye mu byaro dufite ikibazo cy’amazi ku buryo abenshi tuvoma amazi y’ikiyaga n’ibishanga kandi nabwo tukayavoma kure kuko nibura dukora nk’ibirometero 4 cyangwa 5, bashobora kuba bavuga ko amazi meza ahari wenda bagendeye ku biyaga dufite ariko ntabwo twe twemera ko ahari ahubwo turasanga iriya mibare ishobora gutuma abaterankunga batadufasha kubona amazi hafi kandi meza”.
Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Ngoma, Banamwana Bernard, avuga ko nk’abajyanama bagiye kuzajya bakurikirana neza niba ibitangazwa n’abakozi, biba byarashyizwe mu bikorwa ku rugero rutangazwa.
Agira ati “Nk’abajyanama bahagarariye abaturage dufite akazi kenshi ko gukurikira ibikorwa bibakorerwa, nk’uko twari dusanzwe tubikora, ubu tugiye kujya dukurikirana uburyo imishinga irimo gukorwa, n’iyo kugeza amazi meza ku baturage ndetse tuzajya tureba niba ibigaragazwa n’abakozi ariko byakozwe”.
Banamwana akomeza ahumuriza abaturage bagaragaza ko bafite ikibazo cy’amazi meza.
Ati “Abaturage ntibakwiye kugira impungenge kubera ibyatangajwe kuko hazarebwa niba koko ariko biri kandi hari imishinga izakomeza yo kugeza amazi meza ku batayafite, hari umushinga munini wo gutunganya amazi mu kiyaga cya Mugesera uzarangira mu mwaka wa 2022 uzadufasha gukemura ikibazo ku baturage badafite amazi meza”.
Mu mwaka wa 2016, Ubwo yagaragariza Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi gahunda ya Guverinoma ku bijyanye n’isuku n’isukura, Minisitiri w’Intebe, Murekezi Anastase, yatangaje ko Uhereye mu 2010 kugeza 2017, Abanyarwanda bose 100% bagombye kuba baragezweho n’ amazi meza , muri metero 200 mu mujyi cyangwa metero 500 mu cyaro. Yavugaga ko bizagerwaho bivuye muri 74.2% mu 2010.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



