Kigali: Abivuriza ku bitaro bya Kacyiru basabwe kutitiranya serivisi zo kwa muganga n’iza banki

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe hari abarwayi bavuga ko babangamirwa na serivisi bahabwa n’ibitaro bya Kacyiru, umurwayi akahagera mbere ariko abaje nyuma ye bakaba bakwakirwa mbre ye, abashinzwe serivisi muri ibi bitaro bavuga ko bitagomba kubangamira ababigana.
Umwe mu bayobozi b’ibi bitaro biri mu Mujyi wa Kigali, avuga ko umubare w’ababyakirirwagaho wavuye ku 2100 ubu bakaba bakira abagera ku 3500 mu gihe cy’ukwezi kumwe, ubu bwinshi bw’abarwayi ngo butuma bamwe badahita bakirwa.
Umukozi ushinzwe kunoza serivisi muri ibi bitaro, Bugingo Aimable, aganira na Flash Tv dukesha iyi nkuru, yagize ati “dukora amasaga 24/24, ni ukuvuga ko ibitaro bidahagarara, abantu baza isaha ku isaha, icyo gihe iyo umurwayi ahageze ntamenya ko hari abandi baje mbere ye, akitiranya serivisi twamuhaye na serivisi mbi igihe aje agategereza igihe kirekire, abafite imyaka iri hejuru, baba bafite uburenganzira bwo gutambuka mbere, hari abana, hari by’umwihariko n’abaje bihutirwa nk’umugore uje kubyara,… birashoboka ko ushobora kuza mbere ntuvurwe mbere”.
Umukozi ushinzwe serivisi n’imibereho myiza, U.Christine na we avuga ko ushobora kuza mbere ukakirwa nyuma, ari naho avuga ko serivisi itangwa kwa muganga itagomba kwitiranywa n’iyo kuri banki.
Ati “… iyo abonye tumushyize ku murongo, kandi we afite igihe yagennye cyo guhita yakirwa ntiyakirwe, ahita avuga ko serivisi itamugendekeye neza, muri banki uko uje bakwakira bakurikije uko mwagiye muza mukurikirana, ariko hano njyewe nshobora guhera ku muntu uje nyuma yawe bitewe n’uburyo arembye kukurusha”.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Kacyiru , CSP Dr Nkubito Pascal , arasaba abagana ibi bitaro kutinubira uburyo umuntu urembye cyane ashobora kwakirwa mbere y’abandi.
Ati “ Nabo ubwabo iyo bicaye baba babona urembye cyane, bajya bihangana rero, twanatambutsa n’umuntu urembye batakwinura iyo serivisi y’uko tubaciyeho ahubwo ko natwe tuba dufite sisitemi yo kurobanura abantu barembye cyane, bityo bakaba bakwihanganira iyo serivisi batavuze ko tutabitayeho”.
Ubushakashatsi bwerekana ko 30% z’imfu ku mavuriro zikomoka ku ukurangaranwa, gusa ibigo nderabuzima n’ibitaro bakaba bagaragaza ko ubuke bw’abakozi, ari kimwe mu bitera ukurangaranwa kw’abakiriya.

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *