Iyo ndi kumwe na Wema, mba numva meze nk’uri mu ijuru- Diamond Platnumz

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Diamond ukomoka mu gihugu cya Tanzania yashyize agira icyo atangaza ku ugutandukana kwe  n’uwahoze ari umukunzi we Miss Sepetu, by’umwihariko avuga byinshi kuri we.
Aganira na Radio Citizen yo mu gihugu cya Kenya, Diamond yeruye avuga ko nta wundi munyamideli wo muri Tanzania yiyumvamo uretse Wema Sepetu, baba bari kumwe akumva ameze nkuri mu ijuru.
Yagize ati “mu gihe cyashize nigeze gusuka amarira kubera urukundo narimo, nkundana na Wema Sepetu, ndibuka umunsi umwe ubwo nari ndi muri GYM ndi kumwe n’umujyanama wanjye (Manager), Babu Tale, twagiranye ikiganiro tumuvugaho (Sepetu), muri icyo gihe naraturitse ndarira kubera we,…
Ubwo manager ngo yamusabaga kumureka akagenda, ngo kwiyumanganya ngo byaramunaniye, ntiyatinya kumuhishurira uburyo anezerwa iyo ari kumwe n’uyu mukobwa Sepetu.
Ati “Naramubwiye nti, ndeka ntabwo njye nkubeshya, iyo ndi kumwe na Wema njye mba numva meze nkuri mu ijuru, ndakwingize nyumva”.
Uyu mugabo wari umaze kubyarana n’umuherwe Zari abana babiri, akomeza avuga ko ubwo yashwanaga na Wema Sepetu byababaje cyane manager we.
Ati “Habayeho igihe Wema na njye turatandukana, ariko Bubu (manager) ntabwo yigeze abyemera, njye na Wema twagiranye umubano udasanzwe,…”.
Diamond akomeza avuga ko byari ibintu bigoye kandi bikomeye kuri we, kuba yabaho atari kumwe na Miss Sepetu, gusa agahamya ko  gutandukana kwabo kwabayeho kubera gahunda z’Imana.
Diamond na Sepetu batandukanye mu mwaka wa 2014, nyuma yaho bitangajwe ko uyu mugabo yatandukanye na Zari Hassan bari bamaranye imyaka igera kuri ine babana, Diamond na Sepetu bagiye gukorana, uyu mukobwa yitwa umukozi we, kuri televiziyo ‘Wasafi TV’.

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *