Abaturage batuye mu kagari ka Bwiza mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana, bavuga ko barwara bakivuriza kure kandi barubakiwe poste de santé hafi yabo.
Bavuga ko hashize imyaka itatu bubakiwe poste de santé mu kagari kabo ariko ubu bakaba bivuriza kure ku buryo bakora urugendo rw’ibirometero bisaga 5 kugirango bagere ku kigo nderabuzima.
Mukandayisenga, agira ati “twiyubakiye ivuriro kandi byaradushimishije kuko aho twivuriza ari kure cyane, ariko ubu ntibitubuza kujya kwivuriza kuri Avega kandi ivuriro ryacu ryaruzuye, turasaba abayobozi kudufasha tukivuriza hafi yacu”.
Utuye mu mudugudu wa Munini na we avuga ko bakora urugendo rugera ku birometero 6 bajya kwivuza kandi barubakiwe ivuriro hafi ariko ridakoreshwa.
Agira ati “batubwiye ko bagiye kubaka ivuriro hafi yacu turabyishimira ndetse twiyemeza kugira uruhare mu kuryubaka kuko twakoze umuganda kugeza kwujuje ivuriro, turishimira ko ubuyobozi bwuvise icyifuzo cyacu ariko hashize igihe inyubako yuzuye ariko yabaye nk’umurimbo kuko umuntu arwara bikatugora kujya kuri Avega n’ i Munyaga kuko muri iyi mvura abamotari baduca amafaranga menshi kugirango tujye kwa muganga”.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Kigabiro burizeza abaturage ko bwabakoreye ubuvugizi kugirango bivurize hafi.
Umukozi ushinzwe irangamimirere akaba n’umusigire w’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge uri mu kiruhuko, Mikebanyi Emmanuel , avuga ko ibikoresho bizakoreshwa muri Poste de santé byamaze kuboneka hasigaye kuboneka abakozi bagatangira kwivuriza hafi.
Ati “ubuvugizi twarabukoze ndetse ibikoresho bizakoreshwa muri poste de santé byarabonetse, ubu igisigaye ni ugushaka abakozi bazahakorera kandi nabyo bizakorwa”.

Ngabonziza Justin/Bwiza.com


