Ababyeyi barerera mu ishuri ryisumbuye rya Tyazo riri mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke, kimwe n’abana babo, bavuga ko kuba mu kigo cyabo batagira murandasi (internet) bibangamira imyigire yabo.
Mu nama y’inteko rusange y’ababyeyi barerera muri iri shuri iheruka kuhabera, ababyeyi beretswe uburyo abana babo bakoresha mudasobwa, bishimira ko hari byinshi abana bamaze kumenya mu ikoranabuhanga ariko bakababazwa n’uko nta murandasi ngo babashe kumenya n’ibibera hirya ni hino ku isi.
Umwe mu babyeyi, aganira na Bwiza.com, yagize ati ’’urebye aho abana bacu bagenda bagera mu ikoranabuhanga usanga ari heza kuko hari byinhsi batweretse bazi gukora, bigaragara ko ishuri rikora ibishoboka byose ngo rizamure ikoranabuhanga mu bana, ariko ntitwabura kuvuga ko twababajwe cyane no kuba nta Interineti babasha kugeraho.’’
Iki kibazo gisangiwe n’ababyeyi bose n’abana babo, bamwe mu babyeyi bakaba batanatinya kuvuga ko abana babo bigaga mu bindi bigo by’imijyi mbere yo kuhaza basubiye inyuma.
Umuyobozi w’iri shuri, Ngezahayo Abidan yavuze ko na bo kibahangayikishije cyane kuko ngo ukurikije uko bifuza ko umwana yarangiza amashuri yisumbuye ahagaze mu ikoranabuhanga atari ko bibagendekera.
Agira ati ’’natwe biratubabaza kuko hari igihe usanga bashakira ubumenyi mu bitabo byashaje kera, nyamara ikoranabuhanga ryarabyoroheje, ariko mu nama twagiranye n’ababyeyi yanagenze neza cyane, twabiganiriyeho,kandi na REB na MTN ndetse n’akarere twarakivuganye kuko kitubabaje cyane, tugatekereza ko umwaka utaha cyazaba cyakemutse, abana bakiga ikoranabuhanga mu buryo bwose.’’
Umuyobozi w’aka karere, Kamari Aimé Fabien,yabwiye Bwiza.com ko iki kibazo kiri mu mashuri menshi, akoresha Interineti mu bana ngo ni make cyane, bakaba barabanje kwita aho akarere gakorera, amabanki, ibitaro n’ahandi hakomeye mu karere, amashuri na yo bakaba bagiye kuyitaho.
Asaba ababyeyi n’ubuyobozi bw’amashuri ko igihe ibi byose bigikurikiranwa, gufasha abana kwiga neza n’ibihari,kuko ikoranabuhanga riri mu bishyizwe imbere mu nzego zose z’igihugu, gusa ngo kuba hari uduce twinshi tugifite ibi bibazo bikibangamye ariko bigenda bishakirwa umuti uko iminsi igenda ishira.
Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



