Burundi: Mu gace ka Musaga hongeye kunuka urunturuntu

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe agahenge kari kamaze iminsi mu mujyi wa Bujumbura, kuri ubu mu gace ka Musaga hongeye kugaragara inzego z’umutekano zivanze n’Imbonerakure mu bikorwa byo guta muri yombi urubyiruko.
Ni muri urwo rwego mu ijoro ryo ku wa Gatatu ahashyira saa yine z’ijoro(22:00) abasore 4 bashimushwe na Polisi ibashinjwa kuba mu mitwe y’abigometse kuri Leta bitwara gisirikare.
Nyuma y’ishimutwa ry’abo basore, imiryango yabo yagaragaje ko ifite impungege ko abana babo bacishijwe mu rihumye bashinjwa ibyaha batabaziho byo kuba mu mitwe y’abigometse.
Bavuga ko abo basore bajyanwe gufungirwa muri Gereza ya Musaga buri wese abireba, bukeye ubwo imiryango yajyaga kubasura, yasanze nta n’umwe uhari babaza abashinzwe gereza aho abo basore bajyanwe gufungirwa ntibahabwe igisubizo.
Armand, Lionel, Doddy n’undi umwe utatangajwe amazina nibo batawe muri yombi, ikinyamakuru RPA dukesha iyi nkuru kikaba gitangaza ko ubwo batabwaga muri yombi ako gace kari kagoswe n’inzego z’iperereza, polisi ndetse n’Imbonerakure zimwe zari zambaye imyenda ya polisi izindi zambaye imyenda isanzwe ya gisivile.
Ubwoba bukaba ari bwose ku baturage ba Musaga nk’agace kagaragayemo ubwicanyi ndengakamere kuva mu kwezi kwa 4 umwaka ushize ubwo imyigaragambyo yatangiraga y’abadashyigikiye Nkurunziza kuri manda ubu ayoboye ya 3.
Raporo yashyizwe hanze n’ Umuryango uharanira uburenganzira bw’ ikiremwamuntu Human Right Watch, ivuga ko ubwicanyi busigaye bukorwa mu ibanga, ko mbere abantu barasirwaga mu mihanda ariko ubu ngo basigaye bashimutwa bakajyanwa ariko ntihazagire utahuka rimwe na rimwe imirambo yabo ikazatoragurwa barishwe.
musa
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *