Weasel yashyize hanze amashusho y’indirimbo ya mbere akoze nyuma y’urupfu rwa Radio

Sangiza iyi nkuru

Ku wa 19 Werurwe, umuhanzi w’umuganda uzwi ku izina rya Weazel yashyize hanze indirimbo “Tokyayitaba” yiganje ubutumwa buha icyubahiro umusangirangendo we bari mu itsinda rimwe uherutse gupfa, Mowzey Radio.
Iyi ndirimbo igaragaza Weasel yicaye ku ntebe imwe, ku ruhande rwe hari indi ntebe iriho ifoto ya Radio. Si ibyo gusa kandi, hari amafoto menshi bagiye bifotoza bari hamwe nayo aragaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo.
Nyuma y’urupfu rwa Radio, Weasel yagiye ahura n’ibibazo byinshi harimo kwirukana uwari umujyanama wa Googlyfe, Chagga. Hari n’inkuru zavugwaga ko uyu muhanzi yaba agiye kujyanwa mu nkiko nyuma yo kuvuga ko Bebe Cool ari we wakiriye amafaranga Perezida Museveni yari yatanze ngo avuze Radio. Bebe Cool yafashe ibi nko kumusebya ngo kuko nta mafaranga yakiriye.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Tuyizere Jean de Dieu/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *