Kayonza: Guverineri Mufulukye arasaba abaturage gukoresha ubutaka icyo bwagenewe

Sangiza iyi nkuru

Guverineri Mufulukye Fred w’Intara y’i Burasirazuba, arasaba abaturage gukoresha ubutaka icyo bwagenewe mu rwego rwo kurushaho kububyaza umusaruro.
Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki ya 20 Werurwe 2018, ubwo Guverineri Mufulukye yifatanyaga n’abaturage bo mu murenge wa Ndego uri mu karere ka Kayonza, mu nteko rusange baganira kuri gahunda z’iterambere hanakemurwa ibibazo by’abaturage, yabasabye gukoresha ubutaka icyo bugenewe, niba bugenewe ubuhinzi bakirinda kubugira inzuri.
Yagize ati “Hari ubutaka bwagenewe inzuri ariko hari abo usanga barabuhinduye ubwo guhinga. Hari abafata ubutaka bwo guhinga bakabwororeramo, bagaturamo,… guhera uyu munsi bigomba guhagarara kuko ubuhinzi n’ubworozi byose turabikeneye kandi bigakorerwa ku butaka byagenewe”.
Yakomeje abibutsa ko ubutaka buriho ngo bubafashe,  kandi buzamure imibereho yabo n’igihugu; bityo abasaba kwita ku mikoreshereze yabwo, ko iyo bukoreshejwe icyo kutagenewe bigira ingaruka.
Guverineri yasabye aba baturage b’umurenge wa Ndego ko muri iki gihe imvura yaguye, bitabira umurimo bagakora cyane, bizezwa ko ahazajya hagaragara ibibazo birenze ubushobozi bwabo nk’ikibazo cy’izuba n’ibindi Leta izajya ikomeza kubibafashamo.
Umurenge we Ndego ni hamwe mu bice byakunze kwibasirwa n’izuba rikica imyaka y’abaturage. Abahatuye bashimira Perezida Kagame ko muri ibyo bihe bikomeye Leta yakomeje kubagoboka bakabona ibyo kurya.

muf
Guverineri Mufulukye Fred aganira n’abaturage ba Ndego

muf2
Abaturage ba Ndego basabwa kumenya no gukoresha icyo ubutaka bwagenewe

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *