Nigeria: Abana b’abakobwa bari bashimuswe na Boko haram barekuwe

Sangiza iyi nkuru

Umutwe w’iterabwoba wo muri Nigeriya , Boko Haram warekuye abana b’abakobwa 105 muri 110 wari washimuse mu kwezi gushize ku kigo cy’amashuri mu mujyi wa Dapchi. Abandi batanu bivugwa ko bapfuye.
Umwe mu babyeyi b’abo bana witwa Kundil Bukar yabwiye BBC ko abasirikare ba Boko Haram bazanye abo bakobwa mu mudoka babashyira mu miryango yabo. Abarwanyi bahise bagenda ndetse n’abana bahita bajya mu miryango yabo n’ubwo bagaragaraga nk’abananiwe.
Impamvu yatumye Boko Haram irekura aba bana ntabwo iramenyekana neza gusa mu cyumweru gishize perezida wa Nigeriya Muhammadu Buhari yari yatangaje ko bahisemo imishyikirano hagati ya leta na Boko Haram aho gukoresha intwaro. Yagize ati ‘’Turi kugerageza kwitonda, ni byiza ko tubona abakobwa bacu bagaruka ari bazima’’
Si ubwa mbere umutwe wa Boko Haram ushimuse abana b’abakobwa dore ko na 2014 yashimuse abandi ku ishuri rya Chibok muri leta ya Borno. Bamwe yagiye ibarekura abandi bagapfa.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Nkurunziza Viateur Bwiza.COM

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *