Leta ya Uganda itangaza ko kuba Perezida Museveni yarasubitse urugendo yari afite mu Rwanda, atari uko habayeho imikoranire mibi hagati y’u Rwanda n’abari baje kumwakira i Kigali, ahubwo ko ari izindi gahunda zijyanye n’akazi yari afite mu gihugu.
Ikipe yari yaturutse muri Uganda ije mu Rwanda kwakira Perezida Museveni, itangaza ko yakoranye neza na Leta y’u Rwanda ubwo yari i Kigali, ikanyomoza amakuru yari yatangajwe ko imikoranire hagati yayo na Leta y’u Rwanda yagenze nabi, ko ari nabyo byatumye urugendo rwa Perezida rusubikwa.
Ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda, gitangaza ko ku wa Gatandatu tariki ya 17 Werurwe 2018, ikipe yari yaturutse muri Uganda, ahanini yari yaje gutegura urugendo rwa Perezida wabo, bakaba baranavuye i Kigali hari ibyo baganiriye na Leta y’u Rwanda bahamya ko byagenze neza.
Iki kinyamakuru gitangaza ko Leta y’u Rwanda n’inzego z’umutekano bakiriye neza n’iyi kipe yari yaturutse muri Uganda banemeranya gushyikirana.
Perezida Museveni yari atagerejwe mu Rwanda mu nama ya 10 idasanzwe ya Afurika Yunze Ubumwe (AU), yari inagamije gushyira umukono ku masezerano ashyiraho isoko rihuriweho n’ibihugu bya Afurika n’andi mabwiriza.
Ubwo bimwe mu binyamakuru byari byatangaje ko abarinzi ba Museveni n’abandi bari baje mu Rwanda gutegura urugendo rwo ko basubiye i Kampala ikubagahu, umukozi muri Perezidansi ya Uganda ushinzwe itumanaho, Don Wanyama yatangaje ko Museveni atabashije kwitabira iyi nama bitewe n’uko azaba ari mu kandi kazi ndetse anongeraho ko ntakidasanzwe cyabaye ku kuba atari mu bayitabiriye.
Usubikwa ry’urugendo rwa Museveni mu Rwanda ryavuzweho byinshi, dore ko umubano w’ibihugu byombi [Rwanda & Uganda] utifashe neza ndetse bamwe bakanabihuza n’ibyatangajwe n’umunyapolitiki Dr. Kiiza Besigye, ko Perezida Museveni agirira ishyari Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.
Leta y’u Burundi nayo ntabwo yigeze yitabira iyi nama yabareye i Kigali, yo ihamya ko itagombaga kuyitabira bitewe n’uko umubano w’u Rwanda nabwo ukirimo agatotsi, by’umwihariko ko nta mutekano ikipe yaba ibihagarariye yaba yizeye.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



