Perezida w’igihugu cya Niger, Issoufou Mahamadou umaze iminsi mu Rwanda mu nama ya 10 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yashimiye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ku bw’imbaraga yakoresheje kugirango hakorwe igikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano yo gushyiraho isoko rimwe rihuriweho n’ibihugu bya Afurika.
Perezida Issoufou Mahamadou abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagize ati “ Nifuje gushimira Perezida Paul Kagame, umuyobozi mukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ku bw’ubuyobozi bwe ndetse n’igikorwa cyagenze neza cyo kwakira iyi nama, ndashimira abayobozi bose b’ibihugu na Guverinoma bigize Umuryango wa Afururika Yunze Ubumwe,…”.
Iyi nama yo ku wa 21 Werurwe 2018, yabereyemo igikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano ashyiraho isoko rihuriweho n’ibihugu bya Afurika n’andi mabwiriza, Perezida Issoufou avuga ko ari umunsi w’amateka.
Perezida Issoufou Mahamadou wa Niger akaba ari na we urangaje imbere iyi gahunda y’isoko rusange, yageze mu Rwanda ku wa Kabiri tariki ya 19 Werurwe 2018, yakirwa na Perezida Kagame ku kibuga cy’indege mpuzamahanga i Kanombe.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



