Imiryango isaga ibihumbi 10 mu miryango irengaho gato ibihumbi 70 ibarurwa mu Karere ka Ruhango, itunze inka yakuye muri Gahunda ya Girinka yatangijwe na perezida wa repubulika, Paul Kagame mu 2006, bisobanuye ko buri muryango umwe mu miryango irindwi yagezweho n’iyi gahunda nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’akarere.
Ibi bikaba byaragaragajwe mu kwezi gushize ubwo hasozwaga ku mugaragaro icyumweru cya Girinka ku rwego rw’Intara y’Amjyepfo, mu gikorwa cyabereye mu Mudugudu wa Kinama, Akagali ka Nyamagana, Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango.
Muri iki gikorwa Umuyobozi w’Akarere, Mbabazi Franà §ois Xavier, yagaragaje ko iyi gahunda imaze kugera ku miryango isaga ibihumbi 10 mu miryango irenga gato ibihumbi 70 ibarurwa muri Ruhango.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango akaba yarashimye abantu bose bagira uruhare mu kunganira iyi gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika boroza bagenzi babo bakennye, asaba ko uyu muco mwiza wakomeza kugira ngo abasigaye na bo bagerweho maze biteze imbere.
Yongeye gukangurira aborozwa gufata neza inka bahabwa kugira ngo zibashe kubakura mu bukene, kandi na bo bazoroze abandi.
Aha akaba yaragize ati: “ Twumve ko inka ari uruganda rubyara amafaranga igihe cyose wayifashe neza ukubahiriza amabwiriza n’inama abatekinisiye batanga” .
Umuyobozi w’akarere yaboneyeho kwamagana ingeso mbi zagiye zigaragara mu mitangire y’inka za Girinka, nk’ikizwi ku izina ry’ikiziriko”, gifatwa nka ruswa bamwe baka ugomba guhabwa inka kugira ngo babone kuyimuha, abagurisha inka bahawe bakaguramo utunyana duto, ndetse n’abibisha izo bagabiwe.
Gahunda ya Girinka yatangijwe na Perezida Paul Kagame mu mwaka wa 2006 aho ifite intego enye z’ingenzi zirimo; kurwanya imirire mibi, kuzamura imbibereho myiza, guteza imbere umusaruro uva ku bworozi n’ubuhinzi haboneka ifumbire no guteza imbere imibanire myiza y’Abanyarwanda aho abagabiranye inka barushaho kumenyana no kugenderanirana.
U Rwanda rukaba rwari rwihaye intego yo kuba rwahaye inka imiryango ibihumbi 350 kugera mu 2017 muri iyi gahunda ya Girinka.
Igikorwa cyo gusoza icyumweru cya Girinka mu Ntara y’Amajyepfo kuwa 15 Gashyantare 2018 cyaranzwe n’ubuhamya bw’abo Girinka yafashije gutera imbere, kwereka aborozi uko inka zirindishwa kugira ngo zizaterwe intanga, igikorwa cyo gukama mu rwego rwo kwerekana ko iyo inka ifashwe neza itanga umukamo utubutse, guha abana amata no kugaragaza ko ubuhamya butangwa n’abafashe neza inka bahawe muri Gahunda ya Girinka zikabafasha gutera imbere bitari amakabyankuru, guha abana amata, gushimira mu ruhame bamwe mu bafashe neza inka bahawe muri Gahunda ya Girinka zikabateza imbere, kwitura, n’ubutumwa bw’abayobozi batandukanye.
Â
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya
Â


