Mark Zuckerberg, washinze Facebook arasaba imbabazi kubera ubujura bwayikoreweho

Sangiza iyi nkuru

Umuherwe Mark Zuckerberg washinze Facebook akaba n’umuyobozi wayo mukuru,  yasabye imbabazi nyuma yaho bamwe mu bayikoresha bibiwe amabanga yabo kandi bizeraga umutekano wayo.

Hashize iminsi humvikanye amakuru y’abantu barenga miliyoni 50 biganjemo Abanyamerika bakoresha Facebook, bataka ko bibwe amakuru yabo, Mark Zuckerberg akaba yabisabiye imbabazi.

Aya makuru yageze kuri Cambridge Analytica, ikigo gitanga ubujyanama mu bya Politiki kiyakoresha mu buryo bunyuranije n’amahame ya Facebook, gishishikariza abantu gutora umukandida wiyamamarizaga kuyobora Amerika ariwe Dolnad Trump waje no gutsina ayo matora yabaye muri 2016.

Nk’uko yabitangarije  televiziyo mpuzamahanga CNN , Zuckerberg, yavuze ko bafite inshingano zo kurinda amakuru y’abakoresha Facebook, bityo asaba imbabazi kubera ko batabashije kubyubahiriza.
Ati “Rwose ndasaba imbabazi ko ibi byabayeho. Dufite inshingano y’ibanze yo kurinda amakuru y’abantu, niba ibi tutabikoze ntabwo dukwiye amahirwe yo kubaha serivisi. Inshingano yacu uyu munsi ni uguharanira ko ibi bitaba”.
Iri yibwa ry’amakuru y’abakoresha urubuga rwa Facebook rwayigizeho ingaruka zikomeye dore ko byatumye ahomba akayabo ka miliyoni 60 z’amadolari, mu gukemura iki kibazo Zuckerberg yatangaje ko  bagiye gukora igenzura ryimbitse kuri porogaramu (apps), zishobora kuba zibona amakuru y’abakoresha Facebook batabimenyeshejwe, ndetse bagerageze kumenyesha abibwe amakuru na Cambridge Analytica.
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *