Sena yasabye Goverinoma gukomeza gushakisha inkomoko y’abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 baburiwe inkomoko, no gukuraho ku buryo bwihuse imbogamizi zose zituma badafatwa nk’abagenerwabikorwa ba FARG kugira ngo abakeneye inkunga bazigezweho.
Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu Nteko Rusange ya Sena yateranye kuri uyu wa 19 Werurwe 2018 ubwo yagezwagaho
raporo ya Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere myiza ku isuzumwa rya raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) by’umwaka wa 2016-2017 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2017-2018;
iyobowe na Perezida wa Sena Bernard Makuza.
Ubwo yagezaga iyi raporo ku Nteko Rusange, Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere Myiza Senateri Sindikubwabo Jean Nepomuscène yavuze ko ubwo basuzumaga raporo ya CNLG basanze hari ikibazo cy’abana barokotse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 na n’ubu inkomoko yabo itaramenyekana bityo
ntibafatwe nk’abagenerwabikorwa ba FARG hashingiwe ku
mabwiriza ya Minisitiri nomero 26/07/10, yo ku wa 26/11/2010 agenga uko Abarokotse Jenoside batishoboye bafashwa.
Perezida wa Komisiyo yabwiye Inteko Rusange ko m
u gukemura ikibazo cy’abana baburiwe inkomoko, CNLG igaragaza ko izakomeza kubashakira ubufasha mu bafatanyabikorwa bayo harimo kubashakira ubufasha mu mashuri y’imyuga, gufatanya na FARG hakamenyekana amakuru kugira ngo abo bishoboka FARG ibafashe, no gukomeza gushaka uburyo hakoreshwa ADN ku miryango ikekwa ko yaba ari iyabo.
Bimwe mu bikorwa byagezweho na CNLG mu mwaka wa 2016/2017harimo gusesengura
inyandiko n’amakuru yakusanyijwe ku mishinga itanu (5) y’ubushakashatsi kuri Jenoside harimo ubushakashatsi ku
ngaruka zigaragara mu mibereho y’abasambanyijwe ku gahato muri jenoside yakorewe Abatutsi, amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri n’igitabo cy’ubuhamya bwa bamwe mu bakoze icyaha cya Jenoside;
Perezida wa Komisiyo yavuze ko kandi ubuyobozi bwa CNLG bwavuze ko hakiri inzitizi z’abantu
bapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bakigaragara mu Gihugu no mu mahanga.
Perezida wa yavuzeko bashima intambwe ikomeje guterwa mu kurwanya Jenoside binyuze mu gukurikirana abayikekwaho, ndetse no kurwanya abahakana n’abapfobya jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane abari mu mahanga. Senateri Sindikubwabo kandi yabwiye Abasenateri ko Komisiyo yashimye intambwe ishimishije imaze guterwa mu rugendo rwo kwandikisha zimwe mu nzibutso za jenoside mu murage w’isi wa UNESCO.
Nyuma yo kugezwaho raporo, ndetse no kuyunguranaho ibitekerezo, Inteko rusange yemeje
raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) by’umwaka wa 2016-2017 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2017-2018
ku bwumvikane busesuye.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya


