Abagize Inama Njyanama z’Uturere twose n’Umujyi wa Kigali, ba Guverineri b’Intara, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Intara, Uturere n’Abayobozi bashinzwe imirimo rusange mu turere, ku nshuro ya gatatu bagiye kongera guhurira mu Mwiherero wabo uzatangira ku itariki 29 ukazasoza ku itariki 31 Werurwe 2018.
Nk’uko bigaragara mu itangazo rya minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yanyujije ku rubuga rway rwa twitter, uyu mwiherero uzamara iminsi itatu uzibanda ku miyoborere igamije impinduka n’iterambere ry’abaturage. Ni ubwa gatatu abajyanama bagiye kwiherera, nyuma y’itorero bakoreye I Gabiro muri 2016 n’Umwiherero bakoreye I Nyamata muri 2017.
Muri uyu mwiherero wabereye I Nyamata kuva ku itariki ya 17 kugeza ku ya 9 Werurwe 2017, hakozwe ibiganiro mu matsinda byari bigamije gusesengura mu buryo bwimbitse ibibazo bihari bibangamira Inzego z’Ibanze mu kuzuza inshingano zazo no gufata ingamba zo kunoza uburyo bw’imikorere mpinduramatwara;
Nyuma yo kuganira no kungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye, abari mu mwiherero bafashe imyanzuro ikurikira:
- Abayobozi b’Inzego zibanze biyemeje gushira amanga no kwigirira icyizere mu gusohoza inshingano zabo no kugaragaza ku gihe imbogamizi bahura nazo;
- Kongera uruhare rw’abaturage n’abafatanyabikorwa mu igenamigambi n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iterambere ry’Akarere n’ Umujyi baganirizwa ndetse bakagishwa inama ku biteganijwe gushyirwa mu bikorwa no kugaragaza ingengo y’imari yakoreshejwe mu iterambere ry’Akarere n’Umujyi;
- Gushyiraho uburyo bunoze bwo gukurikiranira hafi ibikorwa biri mu mihigo na gahunda z’ibikorwa z’Uturere n’Umujyi wa Kigali (clear monitoring framework);
- Gushyiraho ingamba zo kongera imisoro n’amahoro yinjira mu Karere n’Umujyi no gukora ubuvugizi ku nzego nkuru z’Igihugu hakongerwa ingengo y’imari y’amajyambere igenerwa Uturere n’ Umujyi;
- Gushyiraho ingamba zo kubyaza umusaruro imishinga y’amajyambere idakora neza, kubungabunga iyarangiye ndetse no kunoza inyigo z’imishinga y’ibikorwa by’amajyambere mu rwego rwo gutegura ishyirwamubikorwa ryayo;
- Gusuzuma no gukurikirana ko inyigo z’imishinga y’amajyambere zikorwa n’inzego zitandukanye za Leta n’abafatanyabikorwa zitaye ku ngurane ku mitungo y’abaturage izangizwa (expropriation) ndetse no gukora ubukangurambaga bwimbitse ku baturage mu kugira uruhare mu bikorwa by’amajyambere bibazaniwe hatagombye buri gihe ko bahabwa ingurane;
- Kurangwa n’umuco wo gufata ibyemezo binoze kandi ku gihe, hagamijwe gukemura ibibazo biba bihari bibangamiye iterambere n’imibereho myiza y’abaturage;
- Guharanira kuzuza inshingano neza no kwirinda guhora dusubira mu makosa tuba twaragaragarijwe n’Inzego zitandukanye kandi harafashwe ingamba zo kubikosora;
- Gukomeza kwimakaza ubufatanye ku nzego zose, kujya no kugisha inama mu rwego rwo gushakira ibisubizo ibibazo by’abaturage aho kubihererekanya cyangwa kubasiragiza no kunoza imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze;
- Kwimakaza indangagaciro yo kuvugisha ukuri, kwirinda no kurwanya ruswa, guhanahana amakuru hagati y’inzego no guca umuco wa “ntiteranya” no kwicecekera aho gufata icyemezo ku kibazo gihari kibangamiye inyungu rusange;
- Kumenyekanisha ku nzego zitandukanye zikorera mu Karere ibyavuye mu mwiherero w’Abayobozi Bakuru wabereye I Gabiro kuva tariki ya 25/02 kugeza ku ya 02/03/2017 no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo;
- Kongera uruhare rw’Inzego z’Ibanze mu itegurwa rya politiki n’amabwiriza ya gahunda zitandukanye za Leta kugira ngo byoroshye ishyirwa mu bikorwa ryazo;
- Gushyiraho ‘Local Government Event Calendar’ mu rwego rwo korohereza inzego z’Ibanze guhuza ibikorwa byabo n’iby’Inzego zo ku rwego rw’Igihugu;
- Kwimakaza umuco w’isuku, kurwanya imirire mibi no gukora ubugenzuzi buhoraho kandi hashyirwa mu bikorwa ingamba zo gukosora ahagaraye amakosa n’intege nke;
- Gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo guhindura imyumvire y’abaturage bumva ko bakwiye guhora bafashwa muri gahunda za Leta zitandukanye zigamije kuvana abaturage mu bukene bukabije (Citizens mindset change for self-reliance);
- Gufata ingamba no gushyiraho uburyo bwo gutanga indangamuntu zaheze ku biro by’Imirenge n’Utugari no gushishikariza urubyiruko kwitabira igikorwa cy’ifotora kirimo gukorwa kugeza mu kwezi kwa Gicurasi 2017;
- Gutegura neza amatora ya Perezida wa Repubulika tariki ya 04/ 08/2017 dushishikariza abaturage kuzuza ibisabwa, kuyitabira ndetse no kuzita ku mutekano mbere, mu gihe na nyuma y’amatora (Incident-free elections);
- Gutegura neza no gushishikariza abaturage bose kuzitabira ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23 n’ibiganiro byihariye bizatangwa;
- Gushyiraho uburyo n’ingamba zo kongerera ubushobozi urwego rw’Akagari kugirango rwuzuze neza inshingano zarwo;
- Kunoza uburyo bwo guhuza ibikorwa no guhanahana amakuru hagati y’inzego zitandukanye ziyobora Akarere/Umujyi wa Kigali no hagati y’inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa bazo.
- Gushyiraho ingamba zo gukurikirana ibyiciro by’Intore zatojwe mu Nzego z’Ibanze hagamijwe gutuma zigira uruhare mu kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda, kwihutisha ibikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage no gushyira mu bikorwa Imihigo zahize.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya


