Ikinyamakuru gikomeye ku rwego mpuzamahanga, Le Monde cyo mu Bufaransa, gitangaza ko Perezida Nkurunziza yirirwa yishimisha mu gihe abaturage ayoboye bapfa umusubirizo.
Umutwe w’inkuru, iki kinyamakuru cyagize giti “Abarundi barapfa mu gihe Nkurunziza yishimisha nk’umwana warezwe bajeyi [un enfant gà¢té]. Kita Perezida Nkurunziza umunyagifugu, ko ubu afite umugambi wo kuyobora u Burundi gushyika mu mwaka wa 2034, nyuma y’amatora yo guhindura Itegeko Nshinga ateganyijwe ku wa 7 Gicurasi 2018.
Ibi kandi kikabitangaza nyuma yaho ku wa 11 Werurwe, Nkurunziza yatowe n’ishyaka CNDD-FDD kuribera umuyobozi w’ikirenga w’ibihe byose, ibi ngo bikaba ari uburyo bwo gushaka uko Nkurunziza yazaba n’umuyobozi w’u Burundi ubuzima bwe bwose.
Nkurunziza ngo asanzwe azwiho gukunda cyane umupira w’amaguru, ko byibura buri cyumweru hategurwa imikino itatu yitabira n’ikipe ye ‘Alléluia FC’.
Kigereranya Nkurunziza n’abandi bayobozi b’abanyagitugu ku mugabane wa Afurika, nka Jean-Bédel Bokassa wari perezida wa Repubulika ya Santrafrika, Amin Dada (Nixon), Mobutu wavugaga ko yaturutse mu ijuru ndetse na Yahya Jammeh wavugaga ko afite ubushobozi bwo kuvura SIDA.
Le Monde itangaza ko kuba Nkurunziza yakwitwa umunyagitugu bitari kure y’ukuri kw’amagambo umugore we, Denise Nkurunziza aherutse kuvuga, ko Nkurunziza yacaguwe n’Imana, ko nta mwana w’umuntu wamuvana ku butegetsi, uretse Imana yonyine.
Aho yagize ati “Yacaguwe n’Imana, si abantu bamutoye, ni Imana yonyine ishobora kumuvana ku butegetsi, ….”.
Kugeza magingo aya, Leta y’u Burundi ntacyo yari yavuga kuri iyi nkuru ya Le Monde.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



