Abarimu bakora mu burezi mu karere ka Kamonyi, bavuga ko bugarijwe n’ubukene bitewe n’uko bamaze amezi abiri badahembwa.
Kurya bigoranye mu miryango, kutoroherwa n’abacuruzi babakopa ibibatunga n’ibindi nkenerwa mu miryango, kujya ku kazi bigoranye kubera kubura amatiki ku bataha kure yaho bakorera,… ni bimwe mu bibazo bavuga ko bibugarije muri iyi minsi.
Mu kiganiro bagiranye na Bwiza.com, baranenga ubuyobozi bw’akarere butinda kubahemba, mu gihe abandi barimu bo mu tundi turere bahemberwa igihe, kuba bo bamaze amezi abiri badahembwa bakabifata nk’uburangare bw’abashinze kubareberera.
Umwe muri aba barimu utifuje ko amazina ye atangazwa, abajijwe uko babayeho mu miryango, yasubije agira ati “Inzara, amadeni, kubura tike ku bajya ku kazi bateze, guhondobera ku kazi kubera umudari, kwimura inzira duhunga aho twikopesheje,… nibyo bitwugarije”.
Yakomeje agira ati “Kamonyi yananiwe kuduhemba none utundi turere duhembye 2 , twadukoreyeho tour, nimudukorere ubuvugizi, duheruka guhembwa ku itariki ya 20/01/2018”.
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, ngo amaze kwisegura kuri aba barimu inshuri ebyiri, abizeza ko ikibazo kigiye gukemuka, bagategereza amaso agahera mu kirere.
Ati “Mayor amaze gusaba imbabazi kabiri ngo twihangane bagiye kubyihutisha, byagera muri Minicofin bakabibasubiza ngo bikoze nabi, Ku wa Gatanu [tariki ya 16 Werurwe] yari yavuze ko bitazarenga Lundi [ku wa mbere tariki ya 19 Werurwe], Lundi barabibasubiza, arongera arazisaba”.
Ushinzwe uburezi mu karere, Kayijuka Diogene ubwo yabazwaga n’umunyamakuru wa Bwiza.com ku murongo wa telefoni impamvu imishahara y’abarimu itinda kubageraho, yasubije agira ati “Ntabwo ndi mu kazi, wajya ku karere ukabaza umuyobozi w’akarere”.
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice avuga ko iki kibazo cyo gutinda guhemba abarimu kitari muri Kamonyi gusa, ariko agatanga icyizere ko kirakemuka mu gihe kitarenze amasaha 24.
Ati “Ni ikibazo gisanzwe, kuko ntabwo ari twe twenyine tutarahemba abarimu, ariko barayabona vuba kuko bitinze ntabwo byarenza ejo nimugoroba [itariki ya 23 Werurwe 2018]”.
Akomeza avuga ko hari igihe inzira yo kubishyura iba igeze muri Minicofin hagaragaramo amakosa bigasubizwa inyuma mu karere, bityo amafaranga yabo akazatinda kubageraho.
Ati “Mu ntangiriro z’umwaka bikunze kubaho, ariko tubijeje ko ejo bazayabona, binakunze bamwe barara bayabonye, turakomeza kubikurikirana”.
Amezi abaye abari abarimu badahembwa, ku wa 20 Mutarama nibwo baheruka gufata umushahara w’uko kwezi.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



