Ibihumbi by’abaturage ba Congo bimaze guhungira muri Uganda kubera ubwicanyi bushingiye ku moko

Sangiza iyi nkuru

Ubwicanyi bukomeje kuba mu burasirazuba bwa Congo buri gutuma ibihumbi n’ibihumbi by’abantu bata ingo zabo ndetse abagera ku bihumbi 50 bakaba bamaze kwambuka umupaka binjira muri Uganda.
Umuryango w’Abibumbye ukaba utangaza ko Ikiyaga cya Albert kimaze gusigarana ubuzima bw’abantu batari bacye barimo kugerageza kucyambuka bahunga mu rugendo rw’amasaha atanu mu bwato.
Izi mpunzi nk’uko iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ivuga, zirimo zirava muri Congo zihunga intambara ikomeje kubera mu Ntara ya Ituri hagati y’amoko y’Abahema n’Abalendu.
Ababashije kurokoka ubu bwicanyi bwatangiye gukaza umurego mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Werurwe, bakaba batangaza ko usibye uko byari bimeze mu bihe byashize, kuri ubu ibitero biri kugabwa bidasiga n’abagore n’abana.
Biravugwa ko izi mpunzi ziri guhungira muri Uganda zakirirwa mu nkambi y’agateganyo iri ahitwa Sebagoro, Umuryango w’Abibumbye ukaba utangaza ko mu minsi itatu yonyine ishize muri Uganda hamaze kwinjira impunzi zigera mu bihumbi bine.
 
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *