Seleman ni umuhanzi w’umunyarwanda ukorera umuziki mu gihugu cy’u Bubiligi, uyu musore akaba akomeje kugaragaza imbaraga muri muzika, kuri ubu yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Pommes”.
Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, avuga ko yafashe igihe gihagije ategura neza amashusho y’iyi ndirimbo yahaye izina rya Pommes, nyuma yaho bigaragaye ko audio yayo yakunzwe n’abafana benshi.

Ku bwe, yatuye iyi ndirimbo abafana be b’ingeri zose, ati : “ iyi ndirimboi ndayitura abafana banjye cyane cyane abakora akazi ka Taxi! Yaba abakora Taxi batwara moto cyangwa imodoka, baradufasha cyane kuko akeshi nibo bafasha abafana bacu kugera aho tuba twakoreye ibitaramo. niyo mpamvu ubona nahisemo gukoreshamo taxi ”.
Uyu muhanzi yakomeje avuga ko igitanda yacyimuriye muri studio, ko akomeje gukora cyane kugirango umuziki we ugere kure hashoboka.
Ati:” N’ubu ndi muri studio na Pastor P ubu ngiye kugomeza gukora cyane ”.

Ubwo yabazwaga icyo yashatse kuvuga ubwo yitaga indirimbo ye Pommes benshi bazi nk’imbuto ziryoha kandi zidapfa kuboneka ahantu hose, yasubije avuga ko ari nko kurya ubuzima, ijambo rikoreshwa na benshi iyo bari mu bikorwa byo kwishimisha.
Ati: “ abantu babifata ukwinshi ariko nashatse kuvuga ikintu cyose ukorana n’inshuti zawe, umugore cyangwa umugabo wawe mwishimana ,… mbega ni ukurya ubuzima”.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo hagaragaramo umukobwa ufite amaraso y’u Rwanda akaba aba mu Bubiligi, ati: “ uyu mukobwa yitwa Malaika akaba akomoka ku mubyeyi umwe w’umunyarwanda ”.
Audio y’iyi ndirimbo yakozwe na Pastor P naho video ikorwa na Producer Julien.
Reba Video: Pommes by Seleman
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste Itangishatse/Bwiza.com


