Amashyirahamwe atatu mu Bufaransa ari yo CPCR, Ibuka-France na Association survie, arasaba perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron guhishura inyandiko z’igihugu ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 nk’uko byakunze gusabwa abayobozi b’u Bufaransa ariko kugeza ubu bikaba ntacyo biratanga.
Aya mashyirahamwe aharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi, arasaba ubutegetsi bw’u Bufaransa guhishura inyandiko zose zishyinguye uko zakabaye, gutanga uburenganzira bwo kuzikopiya no kuzitangaza, no kureka abahoze ari abasirikare n’abakozi ba leta bagatanga ubuhamya.
Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Le Monde irakomeza ibaza ikintu kigitegerejwe kugirango ibi bishyirwe mu bikorwa mu gihe mu gihe kingana hafi na ¼ cy’ikinyejana ubuhamya bukomeza gutunga urutoki u Bufaransa ku ruhare rwabwo kuva mbere, mu gihe na nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki ngo kikaba kitagikwiye kuba ikibazo cyo kugibwaho impaka, ahubwo ari akazi ko gushyira ukuri ahagaragara ku nyungu z’abarokotse, iz’amateka ndetse bikaba byatuma abaturage b’u Bufaransa bamenya imikorere y’inzego zabo.
Mu mwaka wa 2015 nibwo igitutu cy’abaturage n’itangazamakuru cyatumye uwari perezida, Francois Hollande atangaza ko izi nyandiko z’ibanga za perezidansi y’u Bufaransa zigiye gushyirwa ahagaragara, ariko hagaragazwa inyandiko zibarirwa ku ntoki nazo zitarimo ibintu by’ingenzi.
Imbogamizi ku ukuri
Mu mbogamizi zigihari nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, ngo ni itegeko, ryambitswe abanyamategeko n’abanyapolitiki bamwe rifatwa nk’imbogamizi ikomeye ku kuri. Ikindi ni ihakana rya jenoside rikomeje kugaragara mu Bufaransa nyuma y’imyaka 24 ibaye, abagizweho ingaruka na jenoside n’abantu babo bakaba babuzwa uburenganzira bwo kumenya ukuri n’uburenganzira bwabo bwo gufatwa nk’ikiremwamuntu. Hari kandi kuba abaturage b’u Bufaransa batemererwa kumenya politiki igihugu cyabo cyakoresheje mu izina ryabo n’imikorere ya repubulika ya gatanu.
Guillaume Ancel, umutangabuhamya wari mu ngabo z’u Bufaransa zari mu Rwanda mu gihe cya jenoside ukomeje guharanira ko ukuri kujya ahagaragara atanga ubuhamya butandukanye nawe akaba akomeje guterwa ubwoba.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya


