Uganda: Umupolisi yivuganye bagenzi be 2 n’uwari umukunzi we arangije yikanira urumukwiye

Sangiza iyi nkuru

Umupolisi ufite ipeti rya constable witwa Alfred Omara Otto aherutse kurasa yica bagenzi be babiri b’abapolisi n’umukunzi we w’umukobwa, ndetse akomeretsa abaturage babiri ahitwa Kapujan mu Karere ka Katakwi mu burasirazuba bw’igihugu cya Uganda.
Abapolisi barashwe kuri uyu wa Kabiri ushize bikabaviramo gupfa akaba ari; Corporal Lillian nandutu, wari ukuriye station ya polisi iri ahitwa Kokorio, na Police constable (PC) Julius Emiru. Naho uyu mukobwa wari umukunzi wa Otto we yitwa Esther Anyait.
Umuvugizi w’igipolisi muri Kiyoga y’Iburasirazuba, Micheal Odongo, mu itangazo yashyize ahagaragara nk’uko tubikesha Chimpreports, yavuze ko Otto yarashe umukunzi we ubwo yirukaga atangiye kurasa bagenzi be, yari yabanje gufata imbunda zabo mu ibanga akazikuramo amasasu.
Anyait na Otto ngo bakaba bari bafitanye ubwumvikane bukeya uyu wa nyuma ashinja uwa mbere kumuca inyuma na bagenzi be b’abapolisi.
Uyu mukobwa Anyait ngo akaba yarishwe ari mu mazi yoga ahunga amasasu kugeza ubwo iyi nkuru yatangazwaga kuwa 21 Werurwe ngo umurambo we ukaba wari utaraboneka.
Amaze kubona yishe umukunzi we, ngo Otto nawe yafashe imbunda ayishyira mu kanwa arekura isasu ariyica.
Abasivili babiri bafashwe n’amasasu bakaba barajyanwe kwa muganga ku Kigo Nderabuzima cya Katakwi IV, aho umwe yarashwe amaguru yose, mu gihe undi bivugwa ko ari umusaza nawe yarashwe amaguru arimo guhunga ava ahaberaga kurasa.
Iki kibazo cy’abapolisi bakoresha imbunda zabo mu bugizi bwa nabi ngo gitangiye kuba rusange muri iki gihugu cya Uganda, aho ngo ubushize umupolisi mu karere ka Mubende nawe yarasiye abantu batanu mu kabari barimo umusirikare yakekagaho kumuca inyuma n’umugore we.
 
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *