Amafoto: Umunyamabanga wa leta muri Minaloc yasuye ibikorwa bitandukanye by’iterambere mu Bugesera

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu, Cyriaque Harelimana, kuri uyu wa Kane, itariki 22 Werurwe yasuye ibikorwa bitandukanye by’iterambere mu Karere ka Bugesera aho yahereye ku Gakiriro kari mu Murenge wa Nyamata akomereza no mu bindi bice bitandukanye.
Kuri aka Gakiriro ko mu Murenge wa Nyamata, Umunyamabanga wa Leta, Cyriaque Harelimana yaganiriye n’abagakoreramo barimo ‘Koperative Abagaju Tuzamurane’ y’urubyiruko rukora ubukorikori.
DY6IZU5XkAI4QQn DY6IZU3WsAEhCu8
Aha yibukije uru rubyiruko ko rukwiye kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu ndetse arugira inama. Yagize ati: “U Rwanda rw’ejo rwubakiye ku rubyiruko; kandi ubuyobozi burashaka ko rutera imbere byihuse. Mujye mukoresha neza amafaranga mukorera, munizigamire kugira ngo mwiteze imbere”.
DY6Jps7X4AMqsLC DY6Jps WkAI diA
Minisitiri Cyriaque yakomeje uruzinduko rwe asura uruganda rwa Kanyonyomba ruri kubakwa i Gashora mu Karere ka Bugesera biteganyijwe ko ruzuzura muri Gicurasi 2018 rutwaye Miliyari 4.5 Frw. Uru ruganda nirwuzura rukaba rwitezweho kuzajya rugemurira amazi abatuye mu Karere ka Bugesera n’igice cya Kigali.
DY6iAPsXkAEYT3d
Uruganda rw’amazi rwa Kanyonyomba i Gashora ruzajya rutunganya runatange litiro miliyoni 5 ku munsi. Imirimo yo kurwubaka iri gukorwa na HYGEBAT iha akazi abaturage nibura; abayede 90 n’abafundi 80 ku munsi.
DY6MDSdWsAAH52q
DY6MDScX0AAsS54
Mu gusura ibikorwa bigamije iterambere ry’abaturage mu Karere ka Bugesera, Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe Iterambere ry’Abaturage yakomereje ku Mudugudu w’icyitegererezo wa Rweru usanzwe utuwe n’imiryango 144.
DY6jAZbXkAE2YxV
Uyu mudugudu w’icyitegererezo kuri ubu ukaba urikubakwamo izindi nzu zizatuzwamo imiryango 140.
 
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *