Ikigo cya Mastercard kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Werurwe 2018, ku nshuro ya mbere cyatangirije mu Rwanda gahunda nshya yiswe ‘Young Africa works’ igamije gufasha urubyiruko rusaga miliyoni 30 kwihangira imirimo bitarenze mu 2030 by’umwihariko abari n’abategarugori bakiri bato ku mugabane wa Afurika.
Umuyobozi mukuru w’ikigo cya Mastercard ku isi, Reeta Roy yatangaje ko Master Card igiye gutangiza mu Rwanda gahunda ebyiri arizo: ‘Hanga ahazaza byitezwe ko izibanda ku guhanga imirimo mu by’ubukerarugendo n’amahoteli ndetse na ‘Leaders in teaching’ izibanda ku guteza imbere ibijyanye n’uburezi mu mashuri yisumbuye hibandwa ku ikoranabuhanga aho hazakoreshwa aho buri karere hazubakwa icyumba cy’icyitegererezo cy’ikoranabuhanga.Ibi ni ibkorwa bizatwara asaga miliyoni 200 z’amadorali y’Amerika.
Reeta Roy yagize ati”Muri iki gihe muri Afrika urubyiruko nta kazi rufite.Uyu munsi twishimiye gutangiza iyi gahunda mu Rwanda.Nk’uko Perezida Kagame yabivuze,amateka ya Afurika yanditswe n’abandi, iki nicyo gihe cyo kugira ngo ibibazo by’Abanyafurika bishakirwe ibisubizo n’abanyafurika. Mu by’ukuri urubyiruko nirwo ruri imbere, dukwiye kubafasha guteza imbere ibitekerezo byabo ku nyungu z’imiryango yabo n’ibihugu byabo muri rusange”
Uyu muyobozi yongeyeho ko intego bihaye zitagerwaho hatabayeho ubufatanye n’inzego zitandukanye.
Ati “Mu by’ukuri ntabwo ibi twabigeraho tudafatanyije,dukeneye gukorana n’abikorera ku giti cyabo na Leta”
Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri w’intebe, Dr.Edouard Ngirente wari uhagarariye Perezida Paul Kagame, yashimiye Mastercard ku kuba barahisemo gutangiza iyi gahunda muri Afurika ndetse anabizeza imikoranire myiza kuko iyi gahunda ije kugwa mu ntege gahunda ya Leta ya 2030
Agira ati “Turashimira Mastecard Foundation ku kuba yarahisemo u Rwanda.Twiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo ubu bufatanye bukomeze kugira imbaraga ndetse butange n’umusaruro ukwiriye”.
Minisitiri w’Uburezi Dr. Eugene Mutimura yatangaje ko iyi mishinga ari ingenzi kandi ko Minisiteri y’Uburezi n’izindi minisiteri bireba biteguye kubyaza umusaruro aya mahirwe.
Agira ati “Izi gahunda uko ari ebyiri zizunganira iterambere,twaje hano kugira ngo twerekane ubushake dufite bwo gukorana n’abafatanyabikorwa bose kugira ngo zigirire igihugu cyacu akamaro na Afurika muri rusange”
Ikigo cya Mastercard kimaze imyaka icumi gitera inkunga ibikorwa biteza imbere urubyiruko ku mugabane w’Afurika birimo Afurika y’Epfo,Ghana n’ibindi.Gusa iyi gahunda ya Young Africa Works ni ubwa mbere itangijwe muri Afurika by’umwihariko ikaba itangirijwe mu Rwanda.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com


