Amazina ye ni Muammar Mohammed Abu Minyar Gaddafi, yavukiye mu gace ka Qasr Abu Hadi, muri District ya Sirte muri Libya, agace yaniciwemo. Uyu mugabo ufite amateka adasanzwe ku mugabane wa Afurika, yishwe ku wa 20 Ukwakira 2011, urupfu rw’agashinyaguro, ku buryo n’abo yagiriye neza batabimwituye mu minsi ye ya nyuma.
Gaddafi wabaye umusirikare wa Libya, yari afite ipeti rya koloneli, ubwo yicwaga ku wa 20 Ukwakira, benshi mu banya-Libya bakomye mu mashyi ko umunyagitugu bamukize, ariko nk’uko bagiye babitangaza mu binyamakuru mpuzamahanga, ubu bamwifuza bitagishobotse.
Col Gaddafi yabaye perezida wa Libya kuva ku wa 1 Nzeri 1969, abuvaho ubwo yanavaga ku isi ku wa 20 Ukwakira 2011 afite imyaka 69 y’amavuko. Uyu mugabo benshi badatinya kwita intwari ya Afurika n’ubwo hari abatabyemera, yamaze imyaka 42 ku butegetsi, yicwa ashinyagurirwa, bamwe bita ‘kwicwa urw’imbwa’ kandi yari umugabo uvuga amahanga agakangarana.
Hari byinshi abaturage ba Libya batazamwibagiriraho, birimo esansi y’ubuntu, kuvurirwa ubuntu, amashuli y’ubuntu, kuba Libya nta gihugu yaberagamo umwenda na kimwe,… ibirenze kuri ibi reba video.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



