U Bufaransa: Umuntu witwaje intwaro yishe abantu afata abandi bugwate mbere yo kuraswa​

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Bufaransa aravuga ko umuntu witwaje imbunda wavugaga ko ashyigikiye Islamic State agafatira bugwate abantu benshi mu isoko yaje kuraswa n’igipolisi nyuma yo kwica abantu batatu mu majyepfo y’iki gihugu.
Uyu mugabo bivugwa ko akomoka muri Maroc uri mu kigero cy’imyaka 30, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu yashimuse imodoka abanje kwica umushoferi wayo, mbere yo kurasa ku bapolisi ndetse agafata bugwate abantu bari mu isoko (supermarket) iri hafi y’agace ka Trebes mu majyepfo y’u Bufaransa.
Biravugwa ko uyu mugabo yasakuje avuga ‘Allah Akbar’ ubwo yinjiraga mu bubiko bw’iri soko, aho ngo yasabaga gufungura Salah Abdeslam, umwe mu bakekwaho kugira uruhare mu bitero by’iterabwoba byagabwe I Paris mu 2015.
Igipolisi kikaba cyemeje ko abantu babiri, nyiri isoko n’umukiriya, bishwe, mu gihe abandi bantu benshi bakomeretse. Abagera kuri 50 bakaba babashije gusohoka muri iri soko biruka bakiza amagara yabo, ariko umukuru w’igipolisi akaba avuga ko umubare w’abakomeretse ushobora kuzamuka.
Iyi nkuru dukesha The Telegraph ikaba ivuga ko uyu mugabo yishe umushoferi amurashe mu mutwe mu gace ka Carcassonne, mbere yo kwiba imodoka ye  akerekeza I Trebes agiye kugaba igitero ku isoko. Umupolisi wari muri siporo (jogging) na bagenzi be nawe ngo akaba yarashwe mu buryo bikekwa ko bufitanye isano n’iki gitero.
 
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *