Tanzaniya: Polisi yaburiye abarwanya Perezida Magufuli ko izabamugaza

Sangiza iyi nkuru

Polisi ya Tanzaniya yataye muri yombi abagabo babiri bashinjwa kwangisha abaturage ubutegetsi bwa Perezida Magufuli babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Mu minsi ishize nibwo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahamagariye abaturage babinyujije ku mbuga nkoranyambaga kwigaragambya kuri 26 Mata 2018 barwanya icyo bise ubutegetsi bw’igitugu bwa Magufuli. Umuyobozi wa polisi muri Dodoma Gilles Muroto yabwiye abanyamakuru ko aba bagabo bafunzwe basira kugumura abandi baturage bavuga ko nta bwisanzure buhari ndetse ko Magufuli ayoboza igitugu babicishije ku mbuga nkoranya mbaga.
Yagize ati’’Twarabihanije ko tutazemera abantu bagerageza Guverinoma. Twafunze babiri reka babere abandi urugero’’.
Murota yongeyeho ati ” N’undi wese uzagerageza kurwanya ubutegetsi azavunika amaguru ajye mu rugo yabaye ikimuga’’
Mu ntangiriro z’uku kwezi perezida John Pombe Magufuli ubwo yagezaga imbwirwaruhame ku baturage yaburiye abaturage bagerageza kurwanya ubuyobozi bwe. Yagize ati’’Abantu bamwe bananiwe kujya muri politiki,bashaka kureba abigaragambya mu mihanda buri munsi. Mu bareke bigaragambye bazabona uwo ndiwe’’
Nkuko tubikesha ikinyamakuru The East African, Magufuli w’imyaka 58 y’amavuko yageze ku butegetsi mu 2015. Akaba yararwanyije ruswa cyane, gusa abantu bagiye bamunenga ko adatanga ubwisanzure bwo kuvuga icyo umuntu atekereza.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *