Umunyarwandakazi Godelieve Mukasarasi watangije umuryango wita ku bapfakazi n’imfubyi za Jenoside witwa ‘SEVOTA’ yahawe igihembo nk’umugore w’indashyikirwa i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Madamu Mukasarasi ari mu bagore 10 bashimiwe na Guverinema ya Amerika ku bw’uruhare bagize mu guharanira amahoro, no guteza imbere abagore, ku buryo byashoboraga no kubagiraho ingaruka.
Ibyo bihembo byatanzwe na John Sullivan, uyobora Ministeri y’Ububanyi n’amahanga by’agateganyo. Melania Trump, umufasha wa Perezida Donald Trump ari mu bari bwitabire uwo muhango.
Mu kiganiro n’ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru, Mukasarasi yagize ati “ Iki gihembo ndagikunze kandi ndagishimye. Kije mu gihe gikenewe.”
Muri uwo muhango madamu Mukasarasi ni na we wahawe ijambo kuvuga mu izina ry’abahawe ibihembo.
Nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Mukasarasi yahariye ubuzima bwe kwimakaza amahoro mu Rwanda, no guhirimbanira uburenganzira bw’abagore n’abakobwa basambanyijwe mu bihe by’intambara ku isi yose.
Mu 1996, Mukasarasi yaje kwegerwa n’itsinda ry’abakozi b’umuryango w’abibumbye bakusanyaga amakuru kuri Jean Paul Akayesu wayoboraga Komine Taba; mu rubanza rwe ngo hamenyekane uruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi.
Yiciwe umukobwa n’umugabo ndetse akajya anaterwa ubwoba ku bw’amakuru yatanze, ariko yabirenzeho ashaka abantu bane na bo batanze ubuhamya muri uru rubanza rw’Akayesu.
N’ubwo gusambanya abagore n’abakobwa ku gahato ari icyaha cy’intamabara ku rwego mpuzamahanga kuva mu 1919, ariko cyari kitarahanwa na rimwe kugeza Akayesu ahamijwe iki cyaha akanagihanirwa.
Ibikorwa by’aba bari barangajwe imbere na Mukasarasi byahinduye isura y’ubutabera mu isi, byahaye abagore ijambo babona n’ubutabera.
Mukasarasi yagize ati “Icyavuye mu gifatika nuko ku rwego rw’isi, icyaha cyo gufata umugore ku ngufu cyemewe nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu.”
Mukasarasi ni umugore w’umunyamurava kandi yagize uruhare rukomeye mu bumwe n’ubwiyunge mu Rwanda, no guharanira kurengera abana n’abagore ku isi.



Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



