Umuryango n’inshuti z’Umunya-Afurika y’Epfo wakoreraga mu Rwanda mu bintu bijyanye no kwamamaza witwa Leon Orsmond bakomeje kwibaza irengero rye nyuma y’ukwezi bavuga ko gushize abuze.
Uyu mugabo w’imyaka 60 bivugwa ko yari amaze imyaka 8 aba mu Rwanda, ngo baheruka akanunu ke mu kwezi kwa kabiri hagati. Aba ngo bakaba bafite impungenge z’uko yatawe muri yombi kuko atatinyaga kunenga leta y’u Rwanda ndetse ngo mu gihe cy’amatora akaba yarakoreraga Diane Rwigara ubukangurambaga ku mbuga nkoranyambaga.
Umukobwa w’umugore we (step-daughter) witwa Chelsey May Orsmond, yabwiye ikinyamakuru News24 dukesha iyi nkuru ko se aheruka gukoresha imbuga nkoranyambaga bajyaga bahuriraho kuwa 16 Gashyantare, bakaba baheruka kuvugana kuri Whatapp kuwa 29 Mutarama, ariko ngo ubwo yageragezaga kumuvugisha hagati mu kwa kabiri yabonye ko ubutumwa bwe butamugeraho.
Uyu mukobwa aragira ati: “Twatekereje ko tugomba gutegereza gato mbere yo kugira ubwoba, ariko ibiragaragara ubwoba bwaraje, ni nacyo gihe twavugishije abayobozi.”
Uyu akomeza avuga ko visa ya Orsmond na passport ye byari byararangiye kandi telephone zikavaho.
Arakomeza agira ati: “Yakundaga kuvuga cyane icyo atekereza kuri twitter na facebook kuri perezida Kagame n’ibura ry’ubwisanzure bwo kuvuga icyo umuntu ashaka mu Rwanda.”
Ngo yaba yaratawe muri yombi n’inzego z’umutekano z’u Rwanda
Umuryango wa Chelsey akomeza avuga ko bafite abantu bababwiye ko uyu mugabo yatawe muri yombi, bakaba baregereye ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Amnesty International, ishami ryo muri Afurika y’Epfo, Human Right Watch ndetse n’Igipolisi cy’u Rwanda.
Akomeza avuga ko umwe mu bakozi b’ishami rishinzwe imibanire mpuzamahanga n’ubutwererane yamubwiye ko ambasade ya Afurika y’Epfo mu Rwanda iri kuvugana na minisiteri y’ububanyi n’amahanga, igipolisi ndetse na serivisi zishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda.
Uyu muyobozi ngo anavuga ko basuye station ya polisi iri aho Orsmond yari atuye bakajya kubaza amakuru ye ariko ntihagire icyo bageraho.
Mubyara wa Leon Orsmond witwa Digby Orsmond akaba avuga ko Leon yari afite ikigo gicunga imbuga nkoranyambaga kinakora iyamamaza kuri internet I Kigali.
Uyu akomeza avuga ko bamenyesheje Igipolisi cy’u Rwanda ko babuze umuntu ndetse bagatanga amatangazo ari kumwe n’ifoto mu ndimi 3 (Icyongereza, Igifaransa n’Ikidage) ku nkuta za instagram zitandukanye mu Rwanda.
Aba bakomeza bavuga ko amakuru bafite ava I Kigali ari uko Leon Orsmond yaba yaratawe muri yombi akajya gufungirwa hanze y’umujyi wa Kigali n’inzego zo hejuru z’umutekano, akaba ari yo mpamvu polisi ishobora kuba itazi aho aherereye.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



