Uganda: Igipolisi cyohereje muri Afurika y’Epfo abajya gufata ukekwaho kwica Suzan Magara

Sangiza iyi nkuru

Abapolisi bakuru bashinzwe iperereza ba Uganda berekeje muri Afurika y’Epfo gufata umuntu bikekwa ko yateguye iyicwa rya Suzan Magara, wari umubitsi w’ikaragiro rya Buwendero Dairy ryo mu Karere ka Hoima. Ni nyuma y’aho perezida Museveni ahamagariye mugenzi we Cyril Ramamphosa bakavugana kuri iki kibazo nyuma yo kumenya ko uyu muntu yari yihishe muri iki gihugu.
Amakuru yizewe agera ku rubuga Spyreports dukesha iyi nkuru, aravuga ko abapolisi berekeje muri Afurika y’Epfo barimo SSP Mark Odongo ukuriye ishami rishinzwe gukurikirana amadosiye y’ibyaha rizwi mu magambo ahhinnye nka CCFTF, rikorera munsi y’umukuru w’igipolisi, ndetse akaba yajyanye na SSP Johnson Olala, ari nawe ukuriye ishami ry’ubugenzacyaha mu  Gipolisi cya Kampala.
Mbere yo kwerekeza muri Afurika y’Epfo, aba ngo babanje mu cyumweru gishize gukorana inama n’ibiro bya minisitiri w’ubutabera n’ibibazo bijyanye n’itegeko nshinga, Maj. Gen. Severino Kahinda Otafire.
Iyi nama ikaba ngo yaranitabiriwe n’umukuru w’igipolisi, IGP Okoth Martin Ochola, minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Maj. Gen. Jeje Odongo, AIGP Abas Byakagaba, umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba, akaba ari nawe ngo uhagarikiye iki gikorwa.
Muri iyi nama ngo akaba ari ho hafatiwe ingamba z’ukuntu bazajya muri Afurika y’Epfo gufata ukekwaho kuba inyuma y’ubwicanyi bwakorewe Suzan Magara witwa Patrick Agaba bakunda kwita Pato bivugwa ko yagiye muri Afurika y’Epfo nyuma y’ubu bwicanyi.
Iyi nkuru irakomeza ivuga ko kuva Suzan Magara yicwa, hamaze gutabwa muri yombi abantu basaga 10 kandi abenshi akaba ari abo mu muryango we.
Perezida Museveni akaba aherutse kuvuga ko ubwo yabwirwaga ko umwe mu bakekwaho ubwicanyi yihishe muri Afurika y’Epfo, yafashe telephone agahamagara ubwe perezida Ramamphosa wa Afurika y’Epfo bakavugana kuri iki kibazo kandi hari ingamba zafashwe.
Ibi Museveni akaba yarabihishuriye mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku Cyumweru gishize, itariki 25 Werurwe, ari kumwe na perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, wari wamusuye mu rwego rwo kugerageza kuvugana ku bibazo by’umwuka mubi umaze iminsi hagati y’ibihugu byombi Museveni yemeje ko byafashe intera kubera kutavugana uko bikwiye hagati y’abayobozi.
Suzan Magara, washimutiwe ku muhanda Kabaka Anjagala, mu gace ka Rubaga ho muri Kampala kuwa 07 Gashyantare, yaje gusangwa yishwe umurambo wajugunywe ahitwa Kitiko, hagati ya Kigo na Kajjansi hafi y’umuhanda wa Entebbe.
 
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *