Amerika: Donald Trump yirukanye abanya Liberia babaga muri Amarika

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko bahagaritse gahunda yo kwemerera abaturage bo muri Liberia kuba muri Amerika nk’impunzi.
Abanya Liberia babaga muri Amerika muri gahunda yiswe’’ Deferred Enforcement Departure’’ kuva 1999 ubwo muri Liberia hari hariyo intambara hagati y’abaturage ndetse n’amakimbirane byahitanye abantu benshi.
Iyi gahunda yatangiye ku ngoma ya Bill Clinton yemereraga abanya Liberia bahungiyeyo kubayo no gukorerayo mu buryo bwemewe n’amategeko. Mu itangazo ryasohotse kuwa 27 Werurwe 2018 , Trump yagize ati ’’Liberia ntabwo ikiri mu bibazo by’intambara’’ ‘’bakoze impinduka mu kugarura ituze n’ubuyobozi bwa rubanda’’
Trump yongeyeho ko igihugu cya Liberia cyakoze iyo bwabaga gikemura amakimbirane ari mu gihugu kuburyo bibaye ngombwa abanyagihugu basubira mu rugo. Kugeza ubu , abanya Liberia 839 nibo barebwa n’iryo tegeko.
Mu rwego rwo korohereza aba baturage kugira ngo bazimuke neza , Amerika yabahaye igihe cy’umwaka wo kwitegura. Nkuko tubikesha BBC, umusenateri umwe wo muri Amerika abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yavuzeko azarwanya iri tegeko.

Nkurunziza Viateur /Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *