Byatahuwe ko Col.Kadhafi yatobagujwe ibyuma mbere yo kuraswa

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho Col Muammar Gaddafi apfiriye, byamenyekanye ko yishwe afite ibikomere by’abamuteye ibyuma umubiri wose mbere yo kumurasa.
Mu iperereza umuryango w’abibumbye wakoze ngo haba hari ibimenyetso bimaze gukusanywa byemeza ko uyu mugabo yishwe mu gihe yari ahunze avuye mu rugo iwe, ari nabwo yafashwe n’umwe wo mu mitwe ya gisirikare yamuhigaga babanza kumutera ibyuma nyuma amishwaho urufaya rw’amasasu.
Libya-Moamer-Gaddafi-Live
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (HRW) ukomeza uvuga ko wari umaze umwaka urenga ukusanya ibyo bimenyetso bishingiye kuri Video n’abatangabuhamya batandukanye bavuga ku by’ubuzima bwe bwa nyuma.
Umuganga wasuzumye umurambo wa Gaddafi nawe yemeje ko yabonye ibimenyetso by’uko yarashwe mu mutwe banamuteragura ibyuma umubiri wose.
Ubusanzwe byavugwaga ko uyu Gaddafi wahoze ari Perezida wa Libia yishwe n’umutwe wa gisirikare “National Transition Council Forces” nyuma yo kumuvumbura mu buvumo yari yihishemo.
kuko
Gaddafi yapfuye ku itariki 20 Ukwakira 2011, mu gihe yari amaze igihe ahigwa bukware ubwo we yavugaga ko arinzwe n’ingabo zikomeye zabarizwaga i Tripoli.
Nyuma y’urupfu rwe byemezwa ko byasize abaturage mu mazi abira bitewe n’uburyo yitaga ku baturage abamenyera buri kimwe cyose, gusa kugeza ubu imvururu n’umwiryane bya hato na hato nibyo bisigaye biranga muri Libya yahoze ifite buri kimwe babikesha Muammar Gaddafi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *