Itsinda ry’intumwa zaturutse i Geneve ku Cyicaro cy’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, HCR, zasuye kuri uyu wa gatatu, itariki 28 Werurwe, inkambi y’impunzi ya Gihembe zireba imibereho y’impunzi zigezwaho n’ibibazo zifite ziyemeza gukomeza kuzikorera ubuvugizi.
Izi ntumwa za HCR zaturutse mu Busuwisi zari ziyobowe na Axel Bishop, ziherekejwe na bamwe mu bahagarariye inzego za guverinoma zagiye kureba imibereho y’impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe muri iyi nkambi ya Gihembe, iherereye mu Karere ka Gicumbi, mu Ntara y’Amajyaruguru, bagirana ibiganiro ku bibazo bitandukanye izi mpunzi zifite.
Inkambi ya Gihembe kuri ubu icumbikiye impunzi 12,513 zaturutse muri Congo, zibumbiye mu miryango 2,845. Nk’uko byatangajwe n’abahagarariye izo mpunzi, ngo bishimira imibanire myiza iri hagati yazo n’abaturage baturanye n’inkambi ndetse n’abayobozi b’ibanze.

Ariko, ikibazo cy’igabanuka ry’ibyo kurya izi mpunzi zagenerwaga, amazu ashaje, ibibazo by’imyigire, iby’ubuzima ku kijyanye no kwivuza, kutagira indangamuntu n’ibindi, ni bimwe mu bigihangayikishije izi mpunzi byatangajwe n’abazihagarariye.
Uwari ukuriye itsinda ry’intumwa za HCR, Axel Bishop ku giti cye akaba yishimiye imyitwarire y’impunzi zo mu nkambi ya Gihembe n’ikinyabupfura zifite, azishishikariza gukomeza gutyo.

Bwana Axel yaboneyeho kwizeza izi mpunzi z’Abanyekongo HCR ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bayo na Guverinoma y’u Rwanda bazakomeza kubakorera ubuvugizi kugirango imibereho yabo irusheho kumera neza.
Yagize ati: “Turishimira ibyo mukora byose ngo mubeho neza ubwanyu. Tuzi ibibazo byanyu kandi tuzakomeza gukorana bya hafi na Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bose kugirango ibibazo byanyu bikemuke.”
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



