Nyanza: Abanyamayaga bari mu gikorwa cyo kwiyubakira urwibutso rwa Jenoside rujyanye n’igihe

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe hitegurwa kwibuka ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akarere ka Nyanza ku bufatanye n’Abanyamayaga n’inshuti zabo, bari mu gikorwa cyo kubaka urwibutso mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Muyira, ruzashyingurwamo imibiri isaga 89,000 ikuwe hirya no hino muri ako gace k’ Amayaga.
Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye n’umwe mu bari muri iki gikorwa cyo kubaka uru rwibutso, Rugero Jean Claude, atangaza ko hari hasanzwe hariho site zishyinguwemo ababo basaga ibihumbi 89, ariko zitajyanye n’igihe, bakaba barafashe icyemezo cyo guhuza imbaraga bakubaka urujyanye n’igihe rukoze neza.
Agira ati “Igikorwa cyo kubaka ubu cyaratangiye, ni urwibutso rujyanye n’igihe ruzaba rugizwe n’ibice bibiri, igice cy’imva n’ikindi gisanzwe cy’inyubako, igice cya mbere twaragitangiye kizajya kuzura gitwaye asaga miliyoni 300,… Twifuje ko ababyeyi bacu, abavandimwe n’inshuti zacu, bashyingurwa mu rwibutso rwiza kandi rujyanye n’igihe, aho bari bashyinguye ntabwo hari hameze neza cyane”.
Akomeza avuga ari muri urwo rwego, hateguwe inama izahuza Abanyamayaga n’inshuti zabo aho ziri hirya no hino, ikazabera i Kigali, mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ngo iki gikorwa batangiye kizarangire neza.
Ati “Icyo nabasaba ni uko bazitabira ku bwinshi iyi nama dufite ku wa Mbere tariki ya 2 Mata 2018, mu cyumba cy’inama cya Hotel Nobleza i Kicukiro, ibizahaganirirwa ni ingirakamaro, ni ngombwa ko  dufatanyiriza hamwe gusubiza agaciro abacu bakambuwe tugendana n’icyerecyezo igihugu cyacu kihaye tudasigaana”.
Mu izina rya bagenzi be bahuriye mu muryango w’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi bo ku Mayaga (OSRGM), bakaba bifuza ko nta n’umwe wazabura cyangwa agakererwa muri iyi nama, agasoza agira ati “Amashami yashibutse, Ipfundo ryo kubaho n’iterambere”.
Uru rwibutso igice cyarwo cya mbere cy’imva kizuzura gitwaye akayabo ka miliyoni zisaga 300 z’amafaranga y’u Rwanda, ruzimurirwamo imibiri y’abazize jenoside 89,972, bashyinguye mu mirenge ikurikira:
New Picture 8

New Picture 1 2
Igishushanyo mbonera cy’urwibutso rugiye kubakwa mu Mayaga, ruzashyingurwamo imibiri y’abishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi basaga ibihumbi 89

kuba
Ibikorwa byo kubaka uru rwibutso byaratangiye

New Picture 2 1
Aha ni i Nyamure/Muyira hashyinguye Abatutsi basaga 22,378

New Picture 3 1
Aha ni Gitovu/Busoro hashyinguye Abatutsi basaga 100

New Picture 4 1
Aha ni mu Rwotso/Kibirizi hashyinguye Abatutsi basaga 117

New Picture 5 1
Aha ni Nyamiyaga/Muyira hashyinguye Abatutsi basaga 26,011

New Picture 6 1
Aha ni CYERU/Kibirizi hashyinguye Abatutsi basaga 183

New Picture 7 1
Aha ni i Cyotamakara/Ntyazo ahazwi nka Karama ka Shari hashyinguye Abatutsi basaga 20,000

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *