Abandi bagande benshi bakoraga mu Rwanda birukanwe ku mirimo yabo

Sangiza iyi nkuru

Abandi bagande bakoreraga mu Rwanda biganjemo abakorera The New Times na Banki ya Kigali biravugwa ko birukanwe ku mirimo yabo nyuma y’iminsi mikeya perezida w’u Rwanda na perezida wa Uganda bagiranye ibiganiro byavuzwe ko bigamije kugarura umwuka mwiza hagati y’ibihugu byombi.
Mu basezerewe ku kazi mu kinyamakuru cya leta The New Times, harimo Hamuza nkutu wari umwanditsi w’imikino, Steven Nuwagira, Angel Musinguzi wari umwanditsi mukuru wungirije, James Tasamba wari umwanditsi mukuru mu makuru, na Timothy Kisambira wari umufotozi mukuru.
Ibaruwa yanditswe kuri uyu wa kane, itariki 29 Werurwe yashyizwe ahagaragara na Collin Haba, umuyobozi mukuru wa The New Times, ikaba ivuga ko aba banyamakuru batanu bakuwe ku mirimo yabo kubera ibibazo by’imari iki kinyamakuru gifite.
Iyi baruwa ikaba ivuga ko The New Times iri mu mavugurura yatewe n’ibibazo by’ubukungu bikaba byatumye aba bantu uko ari batanu berekwa umuryango.
Iyirukanwa ry’aba banyamakuru nk’uko tubikesha Chimpreports ngo rikaba rije rikurikira irya Arthur Baguma wari mu banditsi bakuru mu byumweru bibiri bishize, impamvu y’iyirukanwa rye ikaba itaratangajwe ndetse akaba yaritabaje urukiko.
Nubwo iki kinyamakuru kivuga ko kiri mu bibazo by’amafaranga, ngo abanyamakuru bakomoka muri Uganda gusa nibo bahagaritswe.
Usibye aba banyamakuru ba The New Times, iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru kiravuga ko hari n’undi Mugande wari umukozi mukuru muri Banki ya Kigali wirukanwe akaba atazi impamvu yirukanwe kandi ngo ntiyabimenyeshejwe mu mezi atatu abanza nk’uko biteganywa n’amategeko.
Ibi bikaba biri kuba nyuma y’iminsi mikeya perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, avuye muri Uganda aho yari yerekeje ku butumire bwa mugenzi we wa Uganda mu rwego rwo kugerageza kugarura umwuka mwiza hagati y’ibihugu byombi bimaze iminsi birebana ay’ingwe.
Usibye aba bagande birukanwe ku mirimo yabo mu Rwanda nyuma y’uruzinduko rwa perezida Kagame muri Uganda, hari n’undi Munyarwanda uherutse gutabwa muri yombi witwa Claude Iyakaremye wafashwe n’abantu bikekwa ko ari abo mu nzego z’umutekino za Uganda bamukuye ahategerwa bus.
http://www.bwiza.com/inzego-zumutekano-za-uganda-zaba-zubuye-ibikorwa-byo-guta-muri-yombi-abanyarwanda/
Abakurikiranira hafi ibintu bakaba bemeza ko ibi bishobora kubera imbogamizi imigambi yo kubyutsa umubano hagati y’u Rwanda na Uganda nk’uko abakuru b’ibihugu babyemeranyije.
Abagande birukanwe ku mirimo yabo mu Rwanda ku ikubitiro bakaba barabanjirijwe na Vivian Igunduura wari umukozi mukuru muri COGEBANQUE ndetse na Beatrice Kibwika Kantono wakoraga muri MTN bose birukanwe mu mwaka ushize.
 
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *