Huye: Abaturage baravuga ko basinyishijwe ku ngufu mu kugurirwa ubutaka bwabo

Sangiza iyi nkuru

Mu Murenge wa Huye, mu Karere ka Huye abaturage baravuga ko basinyishijwe ku ngufu kugirango bagurirwe ahazubakwa amacumbi Abashinwa bazaba bari kubaka umuhanda Huye-Kibeho bazacumbikamo.
Aba baturage 25 bo mu Kagali ka Muyogogoro muri uyu Murenge wa Huye bavuga ko ubwa mbere bumvikanye n’Abashinwa ariko ntibemere amafaranga bari bumvikanye kuri metero kare imwe y’ubutaka.
Nyuma ariko aba baturage ngo batunguwe nuko baje bakabatera ubwoba bakabasinyisha ku ngufu maze nyuma bakababwira ko metero kare imwe bayisinyiye ku giciro cy’amafaranga 300, amafaranga bavuga ko ari macye ugereranyije n’ubutaka bwabo.
Iyi nkuru dukesha Radio 10 irakomeza ivuga ko aba Bashinwa batangiye no kubaka aho bazaba bacumbitse ndetse banabika ibikoresho mu gihe bazaba batangiye gukora umuhanda Huye-Kibeho.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Huye ariko we avuga ko hakurikijwe amategeko mu kugurira aba baturage kandi ko ntawe basinyishije ku ngufu.
Aba baturage bemeza ko bari bakwiye kurenganurwa nubwo ngo ibi bikorwa bibafitiye akamaro.
 
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *