Burundi : Polisi muri Musaga yahitanye umuturage imurashe

Sangiza iyi nkuru

Ku munsi w’ejo kuwa gatandatu tariki ya 05 Werurwe 2016 mu mujyi wa Bujumbura mu gace ka Musaga abantu batazwi bateye amagerenade Polisi nayo mu kwihimura irasa amasasu atagira ingano ahitana umuntu.
burundi_0
Radio Inzamba ivuga ko iyi mirwano yatangiye muri aka gace mu masaha y’igicamunsi ubwo Polisi yari yazanye muri aka gace n’umwe mu baherutse kuyishyikiriza avuga ko yari mu bakundaga kurasa Polisi witwa Eddy.
Ngo bakigera muri aka gace bahise bakirizwa urufaya rw’amagerenade n’amabuye nayo ( Polisi) mu kwirwanaho itangira kurasa itazi aho irasa.
Muri aya masasu yarasaga nta cyerekezo ngo niyo yaje guhitana uyu muturage. Mu gihe amasasu yari acogoye Polisi yahise itangira umukwabu waje kurangira igiye gufunga abantu batatu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *