Akarere ka Rusizi niko ka nyuma mu gihugu cyose muri gahunda yo kuboneza urubyaro, aho ubu kari kuri 27,5%,ubuyobozi n’abajyanama b’ubuzima bagashyira mu majwi imyemerere ishingiye ku madini mu kudindiza iyi gahunda.
Mu bukangurambaga buherutse gukorwa muri aka karere muri gahunda yo kuboneza urubyaro,ubuyobozi bwako buvuga ko abagera ku 3000 bafashe gahunda yo kuruboneza,ariko ngo na bo babonetse ha mana kuko ngo hari n’amadini,ku bigo nderabuzima n’ibitaro byayo, atemera bumwe mu buryo bukoreshwa kandi biyobokwa na benshi kubera izndi serivisi nziza bahabona.
Mukabayizere Francine utuye mu murenge wa Gihundwe, Bwiza.com yasanze yaje gukingiza umwana ku kigo nderabuzima cya Gihundwe ,avuga ko afite abana 3,umukuru afite imyaka 3,5 umuto afite ukwezi n’igice,we akaba afite imyaka 28 kandi ukwezi kwe kukaba ngo guhinduka cyane,ku buryo gusama vuba akibyara bishoboka cyane,kubyara abo adashoboye kurera akaba abifitiye impungenge,ariko ngo akagira n’izindi aterwa n’abamuca intege.
Yagize ati “numva nakwitabira izi gahunda rwose kandi n’abajyanama b’ubuzima barabidukangurira cyane. Ariko mfite impungenge z’abansha intege bambwira ko uburyo bw’ibinini n’inshinge bugira ingaruka mbi cyane zirimo kurwara umugongo cyangwa umutwe udakira,kubisamiraho n’ibindi,aho nsengera na ho bambwiye ko ari icyaha gikomeye cyane kandi uburyo bwa kamere buratugora cyane mu rugo. Sinzi rero icyo nakora kandi imibereho yanjye na yo iragoye.’’
Mukamana Théopiste,umujyanama w’ubuzima ukorana n’ikigo nderabuzima cya Gihundwe,na we yabwiye Bwiza.com ko imbogamizi zikomeye bafite ari izishingiye ku myemerere ishingiye ku madini, kuko benshi bavuga ko ari icyaha kibi batakora.
Ati “turagerageza ariko ababyeyi ntibabyuma kimwe. Abatwumva ni bake cyane kuko benshi bavuga ko bihabanye n’ubukirisitu,ko ari icyaha gikomeye,ku buryo nko mu bantu 10 tuganiriza,ababyemera baba batarenze 2 nubwo na bo ingaruka zo kutaboneza urubyaro bavuga ko bazizi ariko ngo ibyo babwirwa bindi kuri iyo gahunda n’imyemerere yabo biri mu bibaca intege.’’
Avuga ko byiyongera ho ko n’ababagabo bamwe batabyumva neza bikaba na byo byongera ubukana bw’iki kibazo. Ngo mu byo bakangurira aba babyeyi harimo ibinini n’inshinge,bamwe bakavuga ko aho basengera babakangurira uburyo bwa kamere,kwifungisha burundu cyo ngo ntibagikozwa.
Mu kiganiro n’abanyamakuru giherutse kuba muri aka karere,umuyobozi wako wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Nsigaye Emmanuel yemeje aya makuru ko aka karere kari mu duhagaze nabi mu gihugu muri iyi gahunda,icyakora ko ubukangurambaga bwakozwe hagati mu kwezi kwa 2 kwatanze icyizere ko bishoboka.
Ati “nibyo koko turi inyuma ariko usanga biterwa n’imyemerere ishingiye ku madini iri mu baturage bacu,kimwe n’amwe mu madini n’amatorero ya gikirisitu atabushyiramo imbaraga,cyane cyane ko hari n’atemera ko ibigo nderabuzima cyangwa ibitaro biyashamikiyeho bigezwamo gahunda nk’izo kandi hivuriza abantu benshi,ugasanga ari ibibazo bikomeye cyane.’’
Avuga ko kimwe mu bigiye gukorwa ari ukubaka poste de santé iruhande rw’ibitaro n’ibigo nderabuzima by’ayo madini n’amatorero kugira ngo zo zifashe abaturage muri ubwo buryo,hamwe no gukomeza ubukangurambaga bwatangiwe urugo ku rundi kugira ngo barebe ko uyu mubare wakwiyongera kuko ubwari bwakozwe hagati muri Gashyantare uyu mwaka ngo bwongereyeho 3,5 ,aho bwatangiye bari kuri 24% bukarangira bari kuri 27,5%.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com


