Umuyobozi mushya w’akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure avuga ko atagishaka kumva ikibazo cy’inka za Girinka zikiri mu bazihawe batazemerewe. Mu kagari kamwe ka Kigeme, inka 7 zagarujwe ku wa kane tariki ya 29 Werurwe, izisigaye zikaba zigomba gutangwa ku wa kabiri tariki ya 3 Mata 2018.
Ni ikibazo kimaze imyaka isaga itanu, kikaba cyari kimaze kwirukanisha abakozi benshi, ndetse hakaba n’abagifungiwe; barimo n’uwari Gitifu w’akagari ka Kigeme Nkundimana Noheri uherutse kugirwa umwere ubu ngo akaba atakibarizwa muri ako kagari.
Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage muri aka karere, Mujawayezu Prisca, ngo iki kibazo cyatangiye mu myaka ya 2012 na 2013. Ati, “Abayobozi b’inzego z’ibanze nibo bihaga inka, bakaziha abarimu n’abaganga n’abandi bantu bafite akazi. Mu mwaka wa 2016 nibwo habaye igenzura ryimbitse, ubu gahunda yo kuzigaruza yahereye mu murenge wa Gasaka”.
Nubwo iki kibazo cyakunze kugaruka mu itangazamakuru ariko, uyu muyobozi avuga ko bagombaga kwitonda bakareba ukuri kw’amakuru atangazwa ngo batagira uwo bahutaza.
Ikindi Mujawayezu avuga, ngo “ Ubusanzwe inkono ihira igihe. Ubu abazihawe barigishijwe bibwiriza kuzigarura ku bushake, ku buryo abantu batanu bamaze kuzitanga bibaturutseho, babigizemo uruhare”.
Ku bw’umuyobozi w’akarere ariko, Uwamahoro Bonaventure, watorewe kuyobora aka karere tariki ya 9 Gashyantare uyu mwaka, ngo birababaje.
Agira ati, “ Gahunda ya Girinka yari yarakozwe nabi muri aka karere, cyane cyane mu kagari ka Kigeme, umurenge wa Gasaka. Kubona iki kibazo kimaze kubwirwa abadepite incuro ebyiri (Nyakanga 2016, na Werurwe 2018 ) birababaje.
Uyu muyobozi nubwo ari mushya, asanga kugaruza inka bitagoye kuko bikorwa ku bufatanye n’abaturanyi, bidategereje inkunga ya kure. Yishimira ko hamaze kugarurwa inka 7 muri 18 mu kagari ka Kigeme honyine; kandi ngo abazihawe bakazigurisha cyangwa zigapfa bazishyura amafaranga.
Ikibazo cy’inka muri Nyamagabe kimaze imyaka irenga itanu kivugwa
Muri Nzeri 2016, abakozi bane batawe muri yombi bazira kugurisha inka zirenga 10 zabaye ingumba n’izarwaye, bakazibagishaga ariko amafaranga ntahabwe bene zo cyangwa ngo bashumbushwe.
Abo ni:
Muhayimana Timote SEDO mu kagari ka Mutiwingoma, umurenge wa Mbazi, (inka eshatu),
Mugiraneza Africa (inka enye) na Sibomana Thomas (inka enye), abavuzi b’amatungo mu murenge wa Mbazi,
Karenzi Louis (inka ebyiri), Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Karambo, mu murenge wa Kibirizi
Mu mwaka ushize 2017, hamaze gufungwa abandi barimo abavuzi b’amatungo Nyirabakina na Nyampinga, ndetse n’uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kigeme/Gasaka, Nkundimana Noheri.
Umukuru w’umudugudu wa Nyenanga, akagari ka Kigeme/Gasaka, Mukakinani Agnes, avugwaho kwiha inka zigera kuri enye.
Umujyanama w’ubuzima Mujawimana Marigarita nawe ngo yahawe inka zirenze imwe
Ibikumba bine byose ubu nta nka zikibirimo: Nyenanga, Munombe, Gakoma na Nzega.
Inka za FARG ziturwa imiryango y’abakoze jenoside
Inka zagiye zitangwa na FARG (Ikigega gishinzwe gutera inkunga abarokotse jenoside batishoboye), nyamara ngo zigahabwa abatari bo.
Umwe mu barokotse Jenoside, Mukankusi Phoibe agira ati “ FARG yatanze inka, ariko bigera kwitura izavutse bakaziha abandi harimo n’imiryango y’abaduhemukiye, ubu najye maze iyi myaka yose nta nka barampa, nayibonye ejobundi aha”.
Undi musore warokotse ufite imyaka 35 ati “ inka za FARG ziturwa abafite imiziro. Hari umukecuru utishoboye nayifashaga, nkayahirira, imaze kubyara iyayo bayiha uwo hanze (utararokotse), njye wayitagaho nsigarira aho”.
Undi wituwe inka ya FARG, ni umujyanama w’ubuzima Mujawimana Marigarita kandi ngo yari asanganywe indi nka. Uyu ngo inka yayituwe na Kayitesi Rosette warokotse, ariko abitegetswe na Gitifu Noheri.
Umukecuru warokotse Nyiragaju Therese nawe yituye inka ya FARG ku muntu utararokotse, naho iya Mukanyarwaya Belia yarafpuye, igurishwa ibihumbi 50 ntiyamenya irengero ryayo.
Nkezabera Claver, wari ushinzwe gutanga inka za FARG, avuga ko hari benshi bahawe izirenga imwe kandi zikiturwa abatararokotse Jenoside. Avugamo Rutegesha wahawe ebyiri, akitura utararokotse abitegetswe na Gitifu Ngabire Chriso, akavugamo uwitwa Claude nawe wituye abandi, ndetse na nyina w’umuhungu bita Murwanashyaka.
Ngo hari n’abahawe eshatu, bakajya bazigurisha; nk’umuhungu wa Niyoburanga witabye imana, nyuma uyu muhungu agahabwa indi nka kandi yarasigaranye iya nyina.
Mu kagari ka Remera, umurenge wa Gasaka (hafi n’ibiro by’akarere)
Abatuye muri aka kagari bavuga ko inka nyinshi zagiye zigurishwa, Mudugudu, Gitifu na SEDO bakagabana amafaranga, dore ko ngo bafitanye amasano.
Umukuru w’umudugudu wa Gitwa, Kangabe Agnes, avugwaho kwaka umuturage Uwimana Jeanette inka yo kwitura, nyuma akagaruka amusaba kwitura bwa kabiri.
-Inka yavanwe kwa Kamegeri, ijyanwa kwa Goronome Rushidi i Murambi, bucya igurishwa.
-Inka yavanwe kwa Nyiranuma, Kangabe ayiha umwana we w’umufundi, Hategekimana Theogene.
— Uwitwa Yudita, yarituye, Kangabe ayiha Nyirabukwe, na we ayijyana mu isoko bagabana amafaranga.
-Inka esheshatu zari mu gikumba, zijya kuragizwa kwa Nkinahe Michel mu Rwuya. Uwitwa Nyandwi Venuste(Mukuriza) araziburana kugera ku karere.
— Hari indi nka yituwe, nyuma Ngezahayo (Ngeremubandi) w’umudugudu wa Munombe mu kagari ka Kigeme, arayigura ayijyana mu isoko mu rya Rubondo.
Umukuru w’umudugudu wa Gitwa, Kangabe Agnes, avuga ko byose byanyuze mu mucyo, kuko yabikoraga ari kumwe n’abamukuriye.
Bamwe mu bagomba gusubiza inka, mu kagari ka Kigeme
Abagaruye inka ku wa kane ni aba:
Umukuru w’umudugudu wa Nyenanga, Mukakinani Agnes,
Umujyanama w’ubuzima mu mudugudu wa Gitaba, Gakwaya Innocent,
Umujyanama w’ubuzima mu mudugudu wa Nyenanga, Mujawamariya Margueritte,
Umuturage wishoboye mu mudugudu wa Munombe witwa Kasiyani.
Umwarimukazi Nyiragabiro Alexia, we ngo yazanye akamasa barakanga. Uyu bivugwa ko ngo inka yahawe yayohereje Shaba, cyane ko ngo umugabo we atayishimiye amubwira ko “ariye iby’abakene” kandi akorera umushahara.
Abasigaye bitezweho kuzizana kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Mata 2018, aribo b’aba:
Umucuruzi mu mudugudu wa Gitaba, Ndagijimana Emmanuel,
Uwafashe inka y’abasigajwe inyuma n’amateka ba Gakoma, Ngenzi Pascal,
Umwarimukazi Nyiragabiro Alexia,
Uwahoze ayobora umudugudu wa Gitaba, Mukamana Agnes,
Uwagurishije inka mu mudugudu wa Gitaba, Munyeshyaka Emmanuel,
Uwahawe ibihumbi 20 na Gitifu bamaze kugurisha inka, Niyonzima Faustin,
Visi Perezida w’abunzi (utuye mu mudugudu wa Nyenanga), Mbarubukeye Athanase.
Abatuye akagari ka Kigeme, biteze umusaruro mwiza uzava muri iki gikorwa, bakizera ko kizakomereza mu tundi tugari nka Remera, ndetse no mu yindi mirenge igize aka karere ka Nyamagabe.
Akarere ka Nyamagabe kari mu turere turangwamo bana bafite imirire mibi, muri rusange intara y’amajyepfo ikaba ifite abana basaga 4000 bafite iki kibazo. Minisiteri y’umuryango n’Inama y’igihugu y’abagore muri iyi ntara, baherutse kwemerera abaturage ko iki kibazo kizaba kimaze gucika mu mpera z’uyu mwaka 2018.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Karegeya Jean Baptiste/ Bwiza.com


