Netanyahu arashinja E.U gutuma u Rwanda rwanga kwakira abimukira mu gihe Abadage n’Abataliyani bamuteye utwatsi

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu arashinja Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse n’umuryango, The New Israel Fund kuba ari bo batumye u Rwanda rwanga kwakira abimukira Israel yashakaga gusubiza muri Afurika bari ku butaka bwayo.

Kuri uyu wa Mbere ushize umuryango The New Israel Fund (uharanira  imibereho myiza n’uburinganire bw’Abanya-Israel bose) wibasiye Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, nyuma yo gushinja uyu muryango kuba warashyize igitutu ku Rwanda ngo rwange kwifatanya na Israel mu mugambi wo kohereza abimukira muri iki gihugu cyo muri Afurika.

Minisistiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu kuwa Mbere, abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook, yavuze ko mu byumweru bishize umuryango New Israel Fund ufatanyije n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, bashyize igitutu ku Rwanda bigatuma rwisubiraho ku masezerano yo kwakira abimukira bakomoka muri Afurika badashakwa muri Israel. Hari nyuma y’umunsi atangaje ko yumvikanye na HCR kuri iki kibazo nyuma y’amasaha macye akongera kuvuga ko ayo masezerano yahindutse.

Ikinyamakuru Times of Israel dukesha iyi nkuru kivuga ko uyu muryango uvugwa, The New Israel Fund, wahise wamagana Minisitiri w’Intebe Netanyahu, uvuga ko ari ikindi kinyoma ntaho uhuriye n’icyemezo cy’u Rwanda cyo kwanga kwifatanya na Israel mu mugambi mubisha wo kwirukana abo bimukira biganjemo abakomoka muri Sudani na Eritrea.

Ubwo yatangazaga amasezerano mashya yagiranye na HCR, Benjamin Netanyahu yari yavuze ko umugambi wa Israel wa mbere wo kohereza abimukira mu Rwanda na Uganda utakiriho, ashimangira ko ahanini byatewe n’ibibazo by’amategeko ndetse n’ibibazo bya politiki ku ruhande rwa Uganda n’u Rwanda.

Iki cyemezo cyikaba cyari kinaherutse kwitambikwa n’urukiko rw’ikirenga hagati muri Werurwe nyuma y’ubusabe bwinshi rwari rumaze kwakira rusabwa guhagarika uyu mwanzuro kuko utubahirije uburenganzira bwa muntu.

Iyi nkuru ikaba ikomeza ivuga ko kuri uyu wa mbere 02 Werurwe nyuma ya saa sita mu kiganiro n’itangazamakuru, hari na minisitiri w’umutekano, Aryeh Deri, Netanyahu yashimye ubwumvikane yagiranye na HCR avuga ko buzatuma Abanyafurika 16,250 muri Israel bagiye kwimurirwa mu bihugu by’u Burayi mu gihe abandi bajya kungana nabo bazahabwa uruhushya rwo gutura muri Israel rw’agateganyo.

Ibi ariko nabyo byaje guhakanwa na bimwe mu bihugu by’u Burayi byari byavuzweho ko bizakira abo bimukira nk’u Budage n’u Butaliyani.

Abadipolomate bo muri ibi bihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere bakaba babwiye itangazamakuru ryo muri Israel ko nta masezerano bigeze bagirana na Israel yo kwakira abimukira b’Abanyafurika bavuye muri Israel.

Agaruka kuri aya masezerano ya HCR, mu masaha ya ninjoro kuri uyu wa Mbere, Netanyahu yisubiyeho avuga ko azongera kuyatekerezaho nyuma yo kumva ibitekerezo by’abaturage ba Israel biganjemo abo mu majyepfo ya Tel Aviv ahiganje abimukira.

 

Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *